Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ngo abantu barenga 50 bo mu mirenge itandukanye y’aka karere nibo bamaze guhanwa bazira kurenga kuri amwe mu mabwiriza yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Amakosa yakunze kugaragara cyane ngo ni ay’abagiye bafungura utubari, abandi bakatwimurira mu bwihisho, abacuruzi bazamuye ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bikemerewe gucuruzwa, abakomeje guterana mu buryo bw’amasengesho abera mu ngo agahuza abantu benshi (Icyumba).
NUWUMUREMYI Jeannine uyobora akarere ka Musanze yabwiye Tv/Radio1 ko abenshi muri aba bagiye bahanishwa gucibwa amande y’amafaranga, aho ngo hari n’abaciwe agera ku bihumbi mirongo itanu (50.000).
Inzego z’ubuyobozi zisaba abafite ibikorwa byabaye bihagaritswe kumva akamaro n’uburemere bw’izi ngamba ntibabifate nko kubahohotera, ahubwo bakumva ko bigamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 bityo nabo bakabigira ibyabo mu kubyubahiriza.
