Imibereho y’abaturage

Musanze: Arashima TV1 yamukoreye ubuvugizi agasubizwa inka yari yambuwe

Photo

Umuryango w’uwitwa IYAMUMPAYE Emmanuel utuye mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze urashima ubuvugizi wakorewe na TV1 bagasubizwa inka bari bambuwe nyuma yo koneshereza umuturanyi wabo, nyamara ngo uwo bari bagiranye ikibazo bari bamaze kubyumvikanaho ariko umukuru w’umudugudu n’uw’akagari bo bagafata umwanzuro wo kubambura iyo nka n’iyayo zigahabwa undi

Ubwo twakoraga iyi nkuru mu mpera z’ukwezi kwa kane 2020, ubuyobozi bw’umurenge wa Nyange bwari bwabwiye TV/Radio one ko bashingiye kuri raporo bahawe n’inzego zo hasi nta karengane babibonagamo, ariko hakaba hari hagitegerejwe ko komite zishinzwe gahunda ya “Gira inka” zizabasha guterana akaba ari zo zibifataho umwanzuro wa Nyuma.

Abari bambuwe inka bavuga ko babifashijwemo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyange haje gufatwa umwanzuro wo gusubizwa iyo nka n’inyana yayo bagasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri na birindwi (27,000) uwo wari wabaye ayihawe nk’ikiguzi cy’iminsi yari amaze ayiragiye, ibintu bavuga ko biruta kuba bari bambuwe inka bari bamaze umwaka urenga bayiragiye ikagenda nta na kimwe ibasigiye.

Aba baturage bemeza ko iyo bitanyuzwa mu itangazamakuru iyo nka itari kugaruka, bavuga ko nubwo bongeye kubona inka yabo bibasigiye isomo ryo kutazongera kuyireka ngo ijye kurisha ku gasozi dore ko aribyo byari byabaviriyemo konesha bikanaba intandaro yo kuyamburwa



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top