Imibereho y’abaturage

Musanze: Arimo Kuba mu ihema nyuma yo gutekerwa umutwe n’umuyobozi

Photo

Ni umuturage witwa Nyirasafari Spéciose utuye mu mudugudu wa Rurembo mu kagari ka Birira umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze uvuga ko yatekewe umutwe n’ubuyobozi bw’akagari atuyemo bwamusabye amafaranga ibihumbi mirongo inani (80.000 Frw) ngo bamushakire icyangombwa cyo kubaka ndetse bakanakimuha koko, na we akagiheraho atangira imirimo ye yo kubaka ariko nyuma y’igihe gito agahita abona ubuyobozi bw’umurenge buje kumusenyera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Kimonyi NTEZIRYAYO Epimaque yabwiye TV/Radio one ko uyu muturage yatekewe umutwe n’uwahoze ari umukozi ushinzwe iterambere (SEDO) mu kagari ka Birira witwa SHYAKA Aron watse uyu muturage ruswa amwizeza kumushakira icyangombwa, nyamara icyo yamuhaye ngo bikaba byaraje kugaragara ko ari igihimbano, kuko uwo bivugwa ko ari we wagitanze witwa MUHUTANGABO Joseph wahoze ashinzwe ubutaka mu karere ka Musanze ngo ku itariki 25/02/2020 cyatanzweho yari atakiri muri uwo mwanya.

Kuba rero ngo aho uwo muturage yarimo yubaka ubundi mu gishushanyombonera hagaragara nk’ahateganyirijwe kuzanyuzwa umuhanda, byatumye nta yandi mahitamo basigarana uretse gusenyera uwo muturage wari watangiye kuhubakwa yibeshya ko afite icyangombwa, none kuri ubu uwo muturage uvuga ko adafite ahandi yakwerekeza akaba yarahazitije amahema agakomeza kubamo, aho avuga ko afite impungenge cyane ku buzima bwe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimonyi buvuga ko mu rwego rwo gufasha uyu muturage bagiye kuba bamukodeshereje aho kuba hanyuma bakamushyira ku rutonde rw’abaturage badafite aho kuba na we akaba yazashakirwa ubufasha nk’abandi mu gihe byagaragara ko nta bundi bushobozi bwo kwiyubakira ahandi yabona.

Nubwo bimeze bityo ariko, abatuye muri aka gace uyu mubyeyi yarimo yubakamo, bashingiye ku miterere y’aho uyu muturage yarimo yubaka n’ubundi hagati y’izindi ngo ndetse harimo n’abatuye muri uwo muhora abwirwa ko ari umuhanda kandi bo bakabona ibyangombwa byo kuvugurura, ibi bamwe bavuga ko bishingiye kuri ruswa yimakajwe mu myubakire muri aka gace, we iyo yatanze akaba yarayitanze ahatari ho cyangwa ahadahagije dore ko yasenyewe ari uko abo yayiyaye batakiri mu kazi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimonyi bukavuga ko uyu muturage ashobora kuzakurikiranwaho iyi ruswa yiyemerera ko yatanze mu gihe abo avuga ko yayihaye hatazwi aho baherereye ngo nabo babe babibazwa, gusa uyu muturage we akavuga ko atanga ayo mafaranga atari azi ko ari ruswa ahubwo yari aziko ari ikiguzi cya serivice yari ahawe, dore ko ngo nta gihe kinini amaze atahutse avuye muri Congo ku buryo ngo hari byinshi mu Rwanda yari ataramenya inzira bicamo, ibyo abwiwe n’abayobozi akabyemera nk’ukuri.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top