Imibereho y’abaturage

Musanze: Babangamiwe n’umuturanyi witwaza akazi akora akabahuguza utwabo abayobozi barebera

Photo

Iki ni ikibazo kimaze igihe kirenga umwaka, abaturage batandukanye batuye mu mudugudu wa Bukane, mu kagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze, badahwema kugaragaza ko babangamiwe n’umuturanyi wabo witwa MUKAMUSONI Emerita wagiranye ikibazo hafi na buri muturage wese badikanyije biturutse ku buryo yagendaga yigabiza ubutaka bwabo ku gahato, akagenda yaguriraho igipangu cye, ahandi akahanyuza imihanda igana iwe.

Yaba ubuyobozi bw’akagari ndetse n’ubw’umudugudu batuyemo na bwo ntibwahwemye kugaragaza ko uyu mugore yamaze kuba ikibazo ku baturanyi be ndetse no ku buyobozi muri rusange kuko ntako batagize ngo bakemure ibyo bibazo ariko uwo Emerita agakomeza kubasuzugura ibyatumaga bifuza ko hagira izindi nzego zisumbuyeho zakwinjira muri iki kibazo.

Ubwo twagarukaga nanone kuri iki kibazo mu kwezi kwa gatatu k’umwaka ushize wa 2019, Niyibizi Aloys wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze yaje kwinjira muri iki kibazo, yifashishije abahanga mu byo gupima ubutaka bemeza ko bigaragara koko, ko Emerita hari aho yagiye arengera ubutaka bw’abaturanyi be mu kubaka igipangu akarenga imbibi z’ikibanza cye no kunyuza imihanda mu mirima y’abaturage akabangiriza imyaka nta bwumvikane bubayeho, bituma amutegeka gusubiza ubutaka bw’abandi yigararuriye no kuriha imyaka y’abaturage yangije akora umuhanda ugana iwe.

Iyi yari imyanzuro yari yanyuze abaturage nyamara ariko ntiyigeze yubahirizwa kugeza ubwo uyu wayoboraga umurenge wa Musanze yaje gusezererwa mu kazi mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge baherutse kweguzwa muri aka karere ka Musanze.

Emerita usanzwe akora akazi ko kunganira abandi mu mategeko (Avocat) ngo akimara kubona ko abayobozi bari barinjiye mu kibazo afitanye n’abaturage batagihari, yahise asubira inyuma yongera kwigabiza amasambu y’abaturage, aho kuri iyi nshuro ngo abaturanyi be batunguwe no gusanga yamennye itaka mu mirima yabo ntawe avugishije, ibintu byabateye uburakari kugeza n’aho bibaza niba bafite ubuyobozi cyangwa uwo Emerita ari hejuru y’amategeko ku buryo akomeza kugaraguza abaturage agati ntawe umuvuga. Umunyamakuru wa TV na Radio One inshuro zose yagerageje guhamagara uyu Emerita Mukamusoni uvugwaho kurenganya abaturanyi be, ntiyitabye ngo agaragaze ukuri kwe.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze NUWUMUREMYI Jeannine avuga ko ku bwe iki kibazo atari akizi, ariko agiye kugikurikirana yifashishije ubuyobozi bw’umudugudu n’ubw’akagari kugira ngo amenye ukuri ku bivugwa, bityo niba koko hari abarengana babe barenganurwa kuko ngo ntawe uri hejuru y’amategeko ku buryo yakomeza kurenganya abaturage ubuyobozi burebera.

Nubwo ariko umuyobozi w’akarere ka Musanze ku giti cye avuga ko iki kibazo ari gishya kuri we, si gishya mu buyobozi bw’akarere kuko abahoze bayobora aka karere bakigejejweho kenshi ariko ntibigire icyo bitanga, ari naho abaturage bahera bibaza imbaraga uwo Emerita afite zituma ajujubya abaturanyi be ku buryo bugaragara, ubuyobozi bwo mu nzego z’umudugudu n’akagari bugatanga raporo ariko byagera mu nzego zisumbuyeho bikaburizwamo.

Ibi bituma aba baturage bagaragaza impungenge ko uku kwirengagizwa n’ubuyobozi mu kibazo cy’akarengane bamaranye iminsi bishobora kuzatuma havuka amakimbirane ashobora no gufata indi ntera hagati yabo n’umuturanyi wabo bashinja kubahuguza, bakabiheraho basaba izindi nzego z’ubuyobozi kwinjira muri iki kibazo amazi atararenga inkombe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top