Imibereho y’abaturage

Musanze: Barashinja umuyobozi w’akarere kwanga kubavuganira kandi bashonje

Photo

Kimwe no mu bindi bice bimwe na bimwe by’igihugu, aha mu karere ka Musanze naho amabwiriza asaba abaturage kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya “Covid-19” yakurikiwe n’ijwi ry’abatari bake bagaragazaga impungenge ku mibereho yabo kuko imirimo bakuragaho amaramuko yari imaze guhagarara.

Ku cyifuzo aba baturage batangaga cyo kuba bafashwa kubona ibiba bibatunga muri iyi minsi bagumye mu rugo, umuyobozi w’aka karere NUWUMUREMYI Jeannine ahagana mu mpera z’icyumweru cya mbere cy’aya mabwiriza, yabwiye TV/Radio1 ko nta kibazo cy’abakeneye ubufasha kiragaragara muri aka karere.

Ibi ariko ntibikuyeho ko hari abaturage bakomeje gutaka bagaragaza ko bakomerewe n’imibereho, nyamara umuyobozi w’aka karere we agakomeza gushimangira ko nta byacitse ihari, mu kumvikanisha ko abatuye aka karere basa n’abataragera ku rwego rwo gufashwa na Leta.

Izi ni imvugo zitakiriwe neza na bamwe mu baturage b’aka karere bo bavuga ko ubu bufasha babukeneye, cyane cyane abatuye mu nkengero z’umujyi wa Musanze bavuga ko babonaga amaramuko ari uko bagiye gushakishiriza mu mujyi ubu bikaba bitagishoboka, izi mvugo z’umuyobozi wabo bakazifata nko kwanga kubavuganira mu nzego zo hejuru nyamara ngo bumva ko ab’ahandi bagenda bafashwa.

Umuyobozi w’aka karere udahakana koko ko harimo abaturage baba bakeneye ubufasha, ashimangira ko bataragera aho gukenera ubufasha bwa Leta kuko ngo abaturage b’aka karere bagira umuco wo gufashanya kandi ngo bose bakaba barabigize ibyabo.

Icyakora, uretse no kuba atari hose iyi gahunda yo gufashanya mu baturanyi yageze muri aka karere, n’aho babigerageje bavuga ko bidahagije kuko ngo batabasha kugera ku bakeneye ubufasha bose.

Ibi ni ibitekerezo byumvikanisha ko byanze bikunze hari abakeneye ubufasha, bakifuza ko Leta yagira icyo ibikoraho nk’uko inzego zitandukanye zitahwemye gusezeranya abaturage ko aho bizaba ngombwa bazafashwa nyamara ibyo ngo bikaba bisa n’ibyaheze mu mvugo gusa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top