Imibereho y’abaturage

Musanze: Barinubira ibiro bihora bifunze

Photo

Abaturage bagera nko kuri 20 twasanze ku biro by’akagari ka kabeza mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze ahagana i saa kumi z’umugoroba bavugaga ko iminsi ibaye myinshi barabuze umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ngo utajya uboneka ku biro dore ko harimo n’abavugaga ko ari umunsi wa gatatu wikurikiranya bamaze birirwa aha ku biro by’akagari bagataha batamubonye.

MUNYANEZA Eugene uyobora aka kagari, ari nawe ushyirwa mu majwi n’abaturage, ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko abamushinja kutaboneka ku biro by’akagari ari abatazi imikorere y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, kuko hari izndi nshingano nyinshi baba bafite zibasaba gukorera hanze y’ibiro, cyane cyane nko muri iyi minsi ngo barimo gukurikirana iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri

Nubwo uyu muyobozi atemeranya n’abamushinja kutaboneka ku biro bye uko bikwiye, aba baturage baravuga ko uku kumura bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye muri ibi bihe benshi barimo kurwana no kwishyura ubwisungane mu kwivuza, aho ngo bashobora kutamubona amafaranga bateganyirije kwishyura ubwisungane mu kwivuza bagashiduka bayakoresheje ibindi.

Uyu muyobozi umaze ibyumweru bitatu gusa muri aka kagari avuga ko nyuma yo kumenya ko hari abaturage barimo kunenga imikorere ye agiye kugerageza kuyihindura bijyanye n’ibyo abaturage bamwifuzaho, akajya agerageza gusimburana na mugenzi we bakorana ntibajye bagendera rimwe nk’uko bajyaga babikora

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka kabeza atangiye kunengwa n’abaturage mu gihe kitaragera no ku kwezi kumwe ashyizwe muri uyu mwanya, mu gihe uwo yasimbuye we ari mu maboko y’ubutabera akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuturage; icyaha areganwa hamwe n’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Cyuve.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve bwo buvuga ko uyu muyobozi w’akagari nta mikorere mibi bamuziho, ahubwo ngo imbogamizi ishobora kuba ibamo ituma abaturage batabona ubakira ku kagari uko bikwiye ari ubuke bw’abakozi b’akagari. Dore ko akagari kagira abakozi babiri gusa nyamara ngo uba usanga ibyo basabwa gukora ari byinshi, birimo n’ibibasaba gusihoka mu biro



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top