Imibereho y’abaturage

Musanze – Busogo: Hiyambajwe abasirikane mu guhangana n’ikibaya cyahindutse ikiyaga

Photo

Hashize iminsi abaturage bahoze batuye n’abari bafite amasambu mu kibaya cya Mugogo giherereye mu Byangabo mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, bagaragaza impungenge batewe n’ikiyaga cyavutse muri icyo kibaya biturutse ku mazi y’imvura yaharemye ikidendezi cyari kimaze gutwikira ubuso bw’ubutaka burenga hegitari 79.

Ubwo umukuru w’igihugu yasuraga ibice bimwe na bimwe by’intara y’amajyaruguru n’iy’uburengerazuba byibasiwe n’ibiza mu minsi ishize, iki kibaya cya Mugogo nacyo kiri mu byo yasuye, amaze kubona uburemere bwacyo nibwo ngo hahise hategurwa umushinga ugamije guhangana n’icyo kibazo.

Ni umushinga biteganyijwe ko uzarangira utwaye arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ukaba urimo gushyirwa mu bikorwa n’ingabo z’u Rwanda binyuze mu ishami rizwi nka “Reserve Force”. umuyobozi w’ingabo mu ntara y’amajyaruguru Major General Andrew KAGAME ati: “bibaye ngombwa ko ingabo zinjira muri iki kibazo kuko ibiza nabyo ari umutekano muke”

Uyu mushinga uteganyijwe gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, urimo ibyiciro bibiri: icyiciro kimwe cya miliyoni 300 kizibanda ku gutunganya imirima, hasiburwa imiyoboro y’amazi n’ibyobo biyayobora hasi mu butaka bizwi nk’ibibare, kugirango amazi yaharetse abanze akamuke; naho ikindi gice cya miloni 700 cyo kikazibanda ku gukumira aya amazi mu nzira iyazana hirindwa ko iki kibaya cyazongera kuzura.

Si ubwa mbere imishinga nk’iyi ishyirwa muri iki kibaya hagamijwe guhangana n’aya mazi akunze kuhateza ibibazo kubera imiterere yaho, dore ko hakikijwe n’imisozi bituma amazi ahagera atabona ahandi atembera uretse gucengera mu butaka yinjiriye mu byobo bigana ikuzimu bakunze kwita ibibare.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu n’iterambere RUCYAHANA Andrew Mpuhwe yemeza ko uburangare bw’ubuyobozi bwagiye bubaho ari bwo bwatumye ibyo indi mishinga yahabanje yakoze bitaramba, akizeza ko uburangare nk’ubwo butazongera kubaho nyuma y’uko uyu mushinga uzaba umaze kuhasubiza ku murongo.

Imiryango irenga 300 ngo niyo imaze kwimurwa n’aya mazi yari yarigaruriye ikibaya cya Mugogo, iyi mirimo yo kugitunganya yatangijwe ngo ikazabangikana no guhita bahinga aho bazajya bamara gukura amazi byose bigakorwa n’ingabo, ndetse akarere ka Musanze kakaba kijeje abo baturage ko kagiye gutangira kubashakira uko babona imbuto ku buryo bazahita batangira guhinga, byose bikarangirana n’ukwezi kumwe gusa



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top