Ahazwi nko ku ngagi mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, hari hamaze igihe kitari gito haremera agasoko gato k’ibiribwa kari mu cyiciro cy’utwo abaturage bakunze kwita ndaburaye, ubuyobozi bwo ariko bukavuga ko kari akajagari.
Ubwo hamaraga gushyirwaho amabwiriza agamije kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya “Covid 19” ngo ni bwo ako gasoko nako kahise gafungwa mu buryo abagakoreragamo bavuga ko batasobanukiwe neza mu gihe nabo bacuruzaga ibiribwa byari byemerewe gukomeza gucuruzwa, bongera gutungurwa ubwo ibindi bikorwa by’ubucuruzi byakomorerwaga ariko bo bagakomeza kubuzwa kugaruka kuhacururiza.
Abakoreraga muri aka gasoko biganjemo abagore babwiye TV/Radio1 ko kuba bamaze hafi amezi abiri bahagaritse ibikorwa bakeshaga amaramuko birimo kubagiraho ingaruka zitari nziza ku buryo ngo bamwe muri bo batarimo kubasha kubona ibibatunga.
Aba bavuga ko bakoreraga muri aka gasoko barenga 40, bifuza ko nabo bakomorerwa nk’uko n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byakomorewe kandi ngo biteguye gukurikiza amabwiriza yashyizweho.
Gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve bukabakurira inzira ku murima ko ibyo bifuza bidashoboka, mu gihe n’ubundi ngo ako gasoko bagakoreragamo mu buryo bw’akajagari bityo ko kadashobora kuzongera kubaho.
Aganira na TV/Radio1, KAMANZI Jean Bosco uyoboye uyu murenge by’agateganyo ati: “iki cyorezo cya Covid 19 cyaduhumuye amaso bituma hari ibyo tutabonaga ko hari icyo bitwaye ariko ubu tudakwiye kureka ngo bikomeze, kuko kariya kari akajagari”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve buvuga ko abakoreraga muri aka gasoko ko “ku ngagi” bose ntawe ufite ibyangombwa by’umucuruzi wemewe ndetse ngo nta n’imisoro bajyaga batanga, nyamara ibyo ntibikuyeho ko aka ari kamwe mu dusoko duto wasangaga tuganwa na benshi mu batuye umujyi wa Musanze ahanini kubera ibiciro byaho byabaga biri hasi ugereranyije n’ibyo mu masoko yo mu mujyi rwagati
