Imibereho y’abaturage

Musanze: Gusuzugura mudugudu byamuviriyemo kwamburwa inka ya “Gira inka”

Photo

IYAMUMPAYE Emmanuel n’umufasha we UWAMARIYA Jacqueline batuye mu mudugudu wa Kamicaca mu kagari ka Kamwumba umurenge wa Nyange, akarere ka Musanze bavuga ko bababajwe n’uburyo bari bamaze umwaka n’amezi atatu bahawe inka muri gahunda ya “Gira inka” none bakaba bayamburanywe n’inyana yayo nyuma y’uko boneshereje umuturanyi wabo, ikosa ribangikanye n’iryo kuragira ku gasozi naryo biyemerera.

Nubwo bemera aya makosa yombi ariko bavuga ko uburyo bambuwemo iyi nka bo babubonamo akarengane kuko bari bamaze kumvikana n’uwo boneshereje, ibyo kuragira ku gasozi nabyo bakavuga ko bashoboraga kubiciribwa amande nk’uko amategeko abiteganya ariko ntibamburwe inka ihaka n’inyana yayo. Ibintu banahurizaho n’abaturanyi babo barimo n’uwo bari boneshereje bose bashimangira ko babibonamo akarengane.

Aba baturage bavuga ko intandaro yo gukomera kw’iki kibazo kugeza hafashwe n’umwanzuro wo kuba iyi nka yahabwa undi, byaturutse ku muyobozi w’umudugudu ngo warakajwe no gusuzugurwa n’uyu wonesheje, kuko ubwo bajyaga gufata inyana yari yasigaye mu rugo ngo babanje kubwirwa nabi n’aba bayamburwaga bavuga ko niba nyina yaratwawe kuko yafashwe yona inyana yayo nayo idakwiriye kugenda kuko yo yari iri mu kiraro.

Uko gushyamirana n’umuyobozi w’umudugudu rero ngo ni ko kwatumye abanza kubaca amafaranga ibihumbi bine atagira inyemezabwishyu yiswe ayo kumusubiza icyubahiro bamutesheje, bakabona kwemererwa kujya kuyikurikirana ngo ari nabyo bishobora kuba byarabaye intandaro yo gutinda bagasanga inka yaramaze guhabwa undi.

Ubwo twashakaga kumenya icyo uyu muyobozi w’umudugudu ushyirwa mu majwi ko ari we uri inyuma yo kwamburwa inka kw’uyu muturage abivugaho, nta cyo yashatatse kubwira umunyamakuru kuko ngo itangazamakuru ritari mu nzego z’ubuyobozi zikwiye kumusaba ibisobanuro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange MUREMANGINGO Jerôme, uvuga ko kubwe abona ko uwambuwe inka atarenganyijwe, avuga ko kuragira ku gasozi no konesha ari bimwe mu bigaragaza kunanirwa inka ya Girinka, kandi iyi ngo ikaba ari impamvu ikomeye yo kuyamburwa.

Gusa mu busanzwe uyu ukaba ari umwanzuro ufatwa na komite ishinzwe gahunda ya Gira inka iba ku rwego rw’umudugudu, urw’akagari cyangwa ku rw’umurenge, muri izi zose ariko nta n’imwe iremeza ko uyu muturage wonesheje yamburwa inka, gusa ngo hafashwe umwanzuro wo kuba ihawe undi kuko yari yatinze kuza kuyikurikirana ku buryo ingamba zo kubuza abantu guhurira hamwe nizivaho, izi komite zishobora kuzaterana hagafatwa undi mwanzuro.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Nyange avuga ko kuba harahise hafatwa umwanzuro wumvikana nk’uwihanukiriye, kandi nawe akemeza ko kubwe nta karengane abibonamo ari uko abaturage bo muri aka gace ngo bafite imyumvire itari myiza ku nka za “Gira inka”, aho hari abatumva ko ari izabo ahubwo ugasanga bamwe bazita iza Leta ku buryo banabiheraho bazikoresha amakosa bumva ko badakwiriye kuyabazwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top