Imibereho y’abaturage

Musanze: Hari ababyeyi baterwa ipfunwe no gukina n’abana

Photo

Gutoba ibyondo, gufata ibikoresho bishaje bakagerageza kubihinduramo ibindi bigana ibyo bagenda babona, ni bimwe mu bikunze kuranga imikino y’abana bakiri bato.

Nubwo iyi ari intambwe nziza ku mwana abahanga bagaragaza ko ari ikimenyetso cyiza mu gukuza ubwonko n’imitekerereze ye, hari ababyeyi bavuga ko bagira isoni zo kuba babibashyigikiramo kuko baba babibona nk’ibisuzuguritse.

Nubwo bimeze bityo abahanga mu burere bw’abana bavuga ko biba byiza kurushaho iyo imikino nk’iyi abana bayifashijwe n’ababyeyi babo. Kuko bibafasha gukangura ubwonko bwabo, kubongerera imibanire n’abandi ndetse no kubaremamo urukundo nk’uko MUNYAMPETA Emmanuel, impuguke mu burere buboneye muri gahunda y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato yabigarutseho aganira na TV/Radio1.

Hari ababyeyi ariko bavuga ko bazi neza akamaro ko kuba bafata umwanya wo gukina no gusabana n’abana babo, nyamara ngo imibereho yo muri iyi minsi baba bahugiye mu gushaka imibereho, bitaborohera kubibonera umwanya.

MUNYAMPETA Emmanuel, impuguke mu burere bw’abana avuga ko mu bushashatsi bwakozwe byagaragaye ko umubare munini w’ababyeyi batajya bafata umwanya wo gukina n’abana babo atari ababura umwanya ahubwo ari ikibazo cy’imyumvire.

Abahanga mu burere bw’abana bavuga ko kugera ku myaka itatu y’amavuko, ubwonko bw’umwana buba bumaze gukura kugera ku kigero cya 80%, naho ku myaka itandatu bukaba bumaze kugera ku kigero cya 90%, ku buryo uburere n’imigirire aba yaratojwe akiri muri iyi myaka ari na byo bigena uwo azaba we amaze gukura ku ngingo y’imyitwarire n’imitekerereze.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top