Imibereho y’abaturage

Musanze: Hari abo kuguma mu rugo byabereye ihurizo rikomeye

Photo

Iki ni icyumweru cya gatatu kigiye Leta y’u Rwanda ishyizeho amabwiriza agamije kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid 19 kibasiye isi muri iyi minsi, ni amabwiriza asa n’ashingiye ku ngingo nyamukuru isaba abaturage kuguma mu ngo zabo, ibintu birimo gutonda abatari bake mu bari bamenyereye kubyuka bigira mu kazi bagacyurwa n’ijoro nk’uko abo mu karere ka Musanze babibwiye TV/Radio1.

Icyakora ku rundi ruhande ngo nubwo aya ari amabwiriza ya Leta yashyiriweho gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid 19, hari n’abemeza ko yabahaye andi mahirwe batapfaga kubona yo kurushaho kwegerana kw’abagize umuryango, cyane cyane kwegera abana no kubaganiriza kuko ubu barimo kwirirwana mu rugo.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze NUWUMUREMYI Jeannine abwira abaturage be ko ahantu hamwe rukumbi bashobora kujya bakizera neza ko birinze iki cyorezo ari mu ngo zabo, abasaba kubikora babikunze kuko ngo ari na ngombwa mu kubaka umuryango.

Tariki ya 14 Werurwe ni bwo mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere ufite iyi ndwara ya Covid 19, Leta y’u Rwanda yahise ifata ingamba z’ibanze zirimo no gufunga amashuri yose abanyeshuri bagataha iwabo.

Nyuma y’icyumweru kimwe ubwo umubare w’abarwayi wari umaze kugera kuri 17, tariki ya 21 Werurwe Leta y’u Rwanda ishyiraho amabwiriza akomeye yo gufunga imipaka, guhagarika ingendo z’imbere mu gihugu no guhagarika ibikorwa byose uretse ibyerekeye imibereho y’ibanze ya muntu abantu bakaguma mu ngo.

Ni ingamba zari zashyizweho ziteganyije kumara ibyumweru bibiri zikarangira tariki ya 4 Mata, ariko ubwo haburaga iminsi itatu tariki ya mbere Mata inama idasanzwe y’abaminisitiri yemeje ko iki gihe kigomba kongerwaho iminsi 15 kikazarangira tariki ya 19 Mata 2020.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top