Imibereho y’abaturage

Musanze: Imihahire y’abakire yateje impagarara ku isoko ry’ibiribwa kubera Covid-19

Photo

Nk’uko abaganiriye na TV/Radio1 ibasanze mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze babivuga, ngo biciro by’ibiribwa bimwe na bimwe byatumbagiye cyane nyuma y’amabwiriza ya guverinoma y’u Rwanda asaba abaturage kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus, bigatuma abo bita abakire ngo bazana amafaranga menshi ku isoko bashaka guhaha ibintu byinshi bigatuma ibiciro ku biribwa byinshi bizamuka cyane.

Aba baturage bavuga ko nyuma y’amasaha make aya mabwiriza agiye ahagaragara abo bita abakire ngo bahise bihutira guhaha byinshi aho ngo hari n’abaguraga nk’imifuka itanu cyangwa icumi y’umuceri icya rimwe, bituma ibicuruzwa bibura ku masoko ari na byo bakeka ko byabaye intandaro y’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa.

GASIMBA Kananura uyobora isoko ry’ibiribwa rya Musanze utanyuranya n’aba baturage ku izamuka ry’ibiciro, avuga ko ahanini byagaragaye kuri iri soko kuri iki cyumweru biturutse ku bwinshi bw’abaguzi bari bahari, abacuruzi bamwe bakabyuririraho bazamura ibiciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho umufuka w’umuceri wari usanzwe ugura ibihumbi makumyabiri na bitandatu (26.000 Frw) hari n’abari bawugejeje ku bihumbi mirongo itatu na bitatu (33.000)

Mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze haravugwa iki kibazo cyo kuzamura ibiciro mu buryo budakurikije amategeko mu gihe kuri iki cyumweru minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yasohoye itangazo ryihanangiriza abacuruzi kutihisha mu bihe bidasanzwe u Rwanda rurimo ngo bashake kuzamura ibiciro uko bishakiye. Ubuyobozi bw’iri soko ry’ibiribwa rya Musanze bukavuga ko ku bufatanye n’izindi nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano babishyizemo imbaraga ngo bagenzure ko ibiciro byagenwe byubahirizwa.

Abaturage bo basaba inzego bireba kugerageza kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza agenda ashyirwaho mu nguni zose, n’iyi irebana n’imihahire itirengagijwe kuko ngo ibiciro bikomeje kuzamuka kandi benshi n’akazi bari basanzwe bakesha amaramuko batarimo kugakora na byo bitabura kubagiraho izindi ngaruka mbi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top