Imibereho y’abaturage

Musanze: Imvura ivanze n’umuyaga yasenye amazu 15 mu kagari kamwe

Photo

Ahagana I sa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa kane tariki ya 9 Mata ni bwo mu bice bimwe na bimwe by’akarere ka Musanze hagwaga imvura itari nyinshi ariko ngo yajemo umuyaga ukomeye ari na wo wasambuye amazu agera ku 15 yo mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze.

Ba nyir’aya mazu yangiritse bavuga ko bagwiriwe n’aya makuba mu gihe harimo no kubahirizwa gahunda yo kutava mu rugo ku buryo ngo kwibonera ubushobozi bwo guhita bisanira amazu atari ibintu byapfa kuborohera, aha ari naho bahera basaba ubufasha ku nzego bireba.

Ubwo twakurikiranaga iyi nkuru, umuyobozi w’akagari ka Cyabagarura NIYOYITA Ali yabwiye TV/Radio1 ko bari bagitegura raporo yo gushyikiriza inzego zisumbuye ngo harebwe uko abagezweho n’ibi biza bafashwa.

Mu nzu 15 zangiritse muri aka kagari, 11 ni zo zari zituwemo, inyinshi muri zo ni izavuyeho ibisenge, ariko hakabamo n’indi imwe bigaragara ko yasenyutse n’inkuta zikajya hasi, abenshi bakavuga ko ubufasha bw’ibanze bakeneye ari isakaro



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top