Imibereho y’abaturage

Musanze: Isanteri ya Byangabo ishobora guhinduka ikiyaga - Abaturage

Photo

Ibi ni ibigaragazwa n’abatuye muri aka gace bavuga ko batewe impungenge n’amazi akomeje kwireka mu kibaya cya Mugogo giherereye mu murenge wa Busogo inyuma y’isanteri ya Byangabo, kuri ubu ngo kikaba kimaze gutwikira ubutaka burenga hegitari mirongo icyenda (90).

Amazi yo muri iki kibaya cya Mugogo ngo si aya none, ariko guhera mu mpera z’umwaka ushize ni bwo yatangiye kongera ubukana bitewe n’imvura yabaye nyinshi, kandi hakaba hari n’umugezi witwa Kinoni uturuka mu karere ka Nyabihu wahayobotse ukahahurira n’amazi aturuka mu birunga, mu gihe iki ari ikibaya gikikijwe n’imisozi ku buryo ayo mazi atabona ahandi atembera.

GATABAZI Jean Marie Vianney uyobora intara y’amajyaruguru avuga ko ikibazo cy’aya mazi kirenze ubushobozi bw’akarere ndetse n’ubw’intara ku buryo ngo igishoboka ari ugushakira abari bahatuye ahandi batuzwa, iki kibaya bakagiharira aya mazi yakigaruriye.

Icyakora na none bamwe mu batuye aha bagaragaza ko iki gisubizo kitarambye bakurikije ubukana amazi yo muri iki kibaya afite bakavuga ko aramutse ajenjekewe byazarangira n’aho isanteri ya Byangabo yubatse hahindutse ikiyaga mu gihe aya mazi yaba akomeje kwiyongera, bagasaba ko hashakwa umuti urambye wava mu gushakira inzira aya mazi akajya akomeza akagenda, ibintu na byo ariko bitoroshye kuko byasaba gusatura umusozi.

Nubwo abaheruka kwimurwa n’iki kidendezi ubu bagicumbikiwe mu kigo cy’amashuri ari imiryango 23 igizwe n’abantu 121, abatuye aha bavuga ko aya mazi amaze kwimura abagera muri 200 kuko yakomeje kujya yiyongera gahoro gahoro ariko ubu noneho ngo akaba yarongereye umuvuduko kuko ibyobo byayamiraga bizwi nk’ibibare byagiye bisiba, bike bisigaye bikaba bidafite ubushobozi bwo kuyakamya yose ari na yo mpamvu akomeje kwiyongera mu buryo bwihuse.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top