Imibereho y’abaturage

Musanze: Mu minsi mike imodoka za “Twegerane” zishobora kuba amateka mu mujyi wa Musanze

Photo

Bamwe mu baturage bakora ingendo zerekeza mu mujyi wa Musanze ntibavuga rumwe n’ubuyobozi kuri gahunda yo guca burundu imodoka nto zitwara abantu mu buryo rusange zizwi nka “Twegerane” muri uyu mujyi.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’iyi ntara butangaza ko hari gahunda ya vuba yo guca izo modoka, nyamara bamwe mu bagenzi biganjemo abaturuka mu bice by’icyaro bagana muri uyu mujyi bakavuga ko bazangira ko zitabatwaza imizigo yabo.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize ubwo impuzamashyirahamwe yo gutwara abagenzi mu modoka (RFTC) yeguriraga koperative ikorera mu karere ka Musanze imodoka esheshatu zo mu bwoko bwa “Coaster”, nibwo iyi koperative yahise ifata umwanzuro wo kuzegurira umuhanda Musanze Vunga izindi modoka nto zizwi nka twegerane zawukoreragamo zikurwamo, ibyakurikiwe n’ibura ry’imodoka muri uyu muhanda cyane cyane ku minsi y’isoko.

Nyuma yo guhabwa izindi modoka nazo zo mu bwoko bwa “Coaster” zigera ku icyenda, zimwe zigashyirwa mu muhanda Musanze-Cyanika izindi zikongerwa mu muhanda Musanze-Vunga, bamwe mu bagenzi bagana muri Vunga bavuga ko hari icyo byahinduye mu migendere yabo kuko ubu ngo batagitinda ku muhanda bategereje imodoka.

Icyakora ku rundi ruhande hari abagaragaza kutishimira izi “Coaster” ahanini kubera ko zitabatwaza imizigo, nyamara ngo abaturuka muri ibi bice by’icyaro bagana mu migi akenshi baba bagiye gusura imiryango bifuzaga kugira icyo bayishyira, ariko ntibemererwe kugira umuzigo binjirana muri izi modoka kandi izagenewe gutwara imizigo ngo zihaza ku munsi w’isoko gusa.

Mu mvugo ica amarenga ko hari gahunda ya vuba yo guca burundu “Twegerane” mu mujyi wa Musanze, guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean marie Vianney akurira inzira ku murima aba baturage ko ibintu bitazigera bisubira inyuma ngo basubire kugenda muri twegerane nk’uko babyifuza

Impuzamashyirahamwe yo gutwara abagenzi mu modoka isa n’inihariye uruhare runini mu gutwara abagenzi mu buryo rusange henshi mu gihugu, yo ivuga ko mu gukemura iki kibazo cy’abagenzi baba bafite imizigo itari minini bateganya mu minsi iri imbere kuzazana imodoka nini zishobora gutwarana abagenzi n’imizigo yabo, ari nabyo byazakemura iki kibazo.

hagati aho ariko abagenzi bo bakifuza ko mu gihe ibyo bitarakunda baba bakomorewe ku buryo bari basanzwe bakoresha, izo “Coaster” zigakora ariko na “twegerane zikagumamo kuko ku bwabo ngo ntacyo zari zibatwaye, ahubwo zijya zibagoboka



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top