Guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney, ntahakana ko gukaraba intoki ari ingenzi cyane mu guhangana n’agakoko gatera icyorezo cya Covid- 19, gusa ngo ntibyaba bihagije mu gihe hatitawe ku kugenzura n’ibindi bikoresho abantu bakunze gukoraho kenshi bishobora kuba byasigaranye ako gakoko wamara gukaraba intoki ukongera kubikoraho nabyo bikongera bikakagusubiza
Umuco wo gukaraba intoki wo benshi bagaragaza ko bamaze kuwutora gusa ngo imbogamizi igihari ni bimwe mu bikoresho bakomeza guhererekanya nk’amafaranga na telephone nabo bagaragaza ko babizi neza ko bishobora kubateza akaga.
Mu mabwiriza aherutse gushyirwa ahagaragara ku itariki ya 6 Mata n’ikigo ngenzuramikorere RURA agamije kunganira izindi ngamba zagiye zifatwa mu guhangana n’icyorezo cya Covid 19, harimo irishishikariza abahaha n’abasaba serivisi kwishyura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ihererekanywa ry’amafaranga, hakabamo n’irisaba abatanga serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga kuri terefone kwirinda guhererekanya terefone n’abakiriya, ingingo zombi zisa n’iziha umurongo impungenge z’aba baturage
