Imibereho y’abaturage

Musanze: Nubwo batuye mu gicumbi cy’ubukungu barataka kutagira ibikorwa by’iterambere

Photo

Hari abaturage bo mu midugudu itatu yo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze bavuga ko agace batuyemo gakomeje gusigara inyuma mu iterambere, ahanini ngo bishingiye ku kuba nta mihanda bafite ibahuza n’utundi duce bigatuma n’ibindi bikorwa by’iterambere bitabageraho.

Iyi midugudu uko ari itatu yose ibarizwa mu kagari ka Ninda kamwe muri dutanu tugize umirenge wa Nyange ya Musanze, kakaba kamwe mu duce turi mu ntanzi z’ibirunga; abatuye muri aka gace bavuga ko bakomeje gusigara inyuma mu bikorwa by’iterambere bitandukanye gusa ngo ikibazonga kurusha ibindi ni ukutagira umuhanda ubahuza n’utundi duce, bituma banagorwa n’ubuhahirane mu gihe n’itaka ryo kubakisha baba bagomba kurikura ahandi kuko ari agace k’amakoro.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze NUWUMUREMYI Jeannine avuga ko hari ibikorwa binyuranye by’iterambere aka karere kateganyaga, bikaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo "Covid-19", gusa n’ubundi ngo bikaba bitarahagaze burundu kuko ngo mu minsi ya vuba bateganya gusubukura ibyo bikorwa byose harimo n’ibireba by’umwihariko aka gace.

Umurenge wa Nyange aka gace gaherereyemo, nk’umurenge ukora kuri parike y’ibirunga na wo ni umwe mu mirenge igenerwa inkunga ituruka mu bukererarugendo, rumwe mu nzego zinjiriza igihugu amafaranga menshi . Abahatuye bakavuga ko iyi yakabaye impamvu ituma aho batuye hatagakwiriye kuba mu duce dusigara inyuma mu iterambere.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top