Imibereho y’abaturage

Musanze: Nyuma yo gukeburwa na Minisitiri Shyaka batangiye kwisuzuma

Photo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze buravuga ko burimo gukora ibishoboka byose ngo uyu murenge ubashe kwikura ku mwanya wa nyuma mu guhangana n’ibibazo byugarije imibereho y’abaturage aho muri uyu murenge habarurwa abarenga 1500 bacyugarijwe n’ibibazo byo kutagira aho kuba no kutagira ubwiherero.

Ibibazo byugarije imibereho y’abaturage birimo kutagira aho kuba, kutagira ubwihererero n’ibindi ni bimwe mu byo Leta y’u Rwanda irimo gushyiramo imbaraga zidasanzwe muri iyi minsi.

Mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’abayobozi n’abakozi b’akarere ka Musanze minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase na we yongeye kubitsindagiraho umwotso nka kimwe mu byo ubuyobozi bushya bukwiriye gushyiramo imbaraga. Ni mu gihe ngo umuvuduko aka karere kariho mu guhangana n’ibyo bibazo udashimishije na gato kuko mu myaka itatu ishize aka karere ngo kamaze guhangana n’ibyo bibazo ku kigereranyo cya 27%.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’imikorere y’inzego z’ibanze bemeza ko impamvu ibibazo nk’ibi usanga bidakemurwa uko bikwiye bituruka mu itekinika (Ni ukuvuga kubeshya imibare nyakuri y’abakeneye gufashwa) uku ni ko HABIHIRWE Fabien Clement, umujyanama mu nama njyanama y’akarere ka Musanze abibona nk’uko yabigarutseho aganira na TV/Radio1.

Muri aka karere ka Musanze umurenge wa Musanze unafite igice kibarirwa mu mujyi w’aka karere ni wo uza imbere y’indi mirenge yose mu kugira umubare munini w’abaturage bugarijwe n’ibi bibazo bibangamiye imibereho ya muntu. Iyi ngo ni yo mpamvu uyu murenge na wo ubu watangiye inzira zo kwisuzuma no kwishakamo ubushobozi nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge NIYIBIZI Aloys yabigarutseho ubwo yari amaze kwifatanya n’abagize inzego zose zitorerwa zo mu kagari ka Cyabagarura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko uku gusasa inzobe bahereye hasi bitanga icyizere ko noneho ibibazo by’imibereho y’abaturage bigiye kuvugutirwa umuti urambye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere Bagirishya Pierre Claver we akavuga ko binashimishije kuba akagari ka Cyabagarura kabarizwa mu murenge wa Musanze uri hanyuma y’indi yose ari ko gateye iyo ntambwe bwa mbere, yo kubasha gukora umwiherero ugamije gusuzumira hamwe ibyo bibazo.

Muri uyu murenge wa Musanze ufatwa nk’uri ku isonga mu kugira abaturage benshi bugarijwe n’ibibazo by’imibereho habarurwamo abaturage bagera kuri 328 badafite ubwiherero na mba, 1238 bafite ubwiherero butaboneye n’abaturage 62 badafite aho kuba. Ibi ariko ngo bikaba binafitanye isano n’imiterere y’aka gace k’amakoro gucukura ubwiherero bitorohera benshi kimwe no kubona itaka ryo guhomesha inzu dore ko bibasaba kurigura ahu byibuza igitaka cyuzuye ikamyo ngo kigurwa amafaranga ibihumbi mirongo itandatu (60,000Frw).



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top