Imibereho y’abaturage

Musanze: Umuturage yaciwe amafaranga yiswe ay’icyubahiro cya Mudugudu

Photo

Aya ni amafaranga yaciwe umuturage witwa UWAMARIYA Jacqueline utuye mu mudugudu wa Kamicaca mu kagari ka Kamwumba mu murenge wa Nyange akarere ka Musanze, ayacibwa n’umuyobozi w’umudugudu amushinja kumusuzugura no kumutuka.

Intandaro ngo yabaye inka uyu muturage yahawe muri gahunda ya “Gira Inka” iza gufatirwa mu bwone ijyanwa ku biro by’umurenge n’umuyobozi w’umudugudu wa Kamicaca. Nyuma y’iminsi ine uyu muyobozi w’umudugudu yongera kugaruka mu rugo rw’uyu muryango kujyana n’inyana yayo, ibintu bitakiriwe neza n’abagize uyu muryango ari nabyo byabyaye ubushyamirane bwaje kwitwa gusuzugura umuyobozi akabibacira amande ataratangiwe inyemezabwishyu angana n’ibihumbi bine by’amafaranga y’u Rwanda yiswe kumusubiza icyubahiro.

Uyu muturage yabwiye TV/Radio1 ko icyo umuyobozi w’umudugudu yahereyeho amushinja kumutuka ari uko yamubwiye ko atazi kuyobora kuko ngo yaje yitura mu rugo rwabo atabanje no gusuhuza, akanamubwira ko kugira ngo atware iyo nyana byasaba ko yabanza kumwica, byanatumye uwo muyobozi koko agenda atayitwaye ari nabwo yahise avuga ko uyu muturage yamututse akabiheraho amuca amafaranga ibihumbi cumi na bitanu, icyakora umuturage akabasha kubona bine gusa.

Umunyamakuru ntiyorohewe no kumva icyo uyu muyobozi w’umudugudu avuga kubyo ashinjwa, kuko ubwo yamuhamagaraga kuri telefoni akimara kumva ko ari we (umunyamakuru) yahise akupa, yongera kugerageza bwa kabiri atubwira ko ntacyo yadutangariza kuko itangazamakuru ritari mu nzego zikwiriye kumusaba ibisobanura, twongera kugerageza ku nshuro ya gatatu, mu mvugo yumvikanamo uburakari yirinda kwemera cyangwa guhakana iby’aya mafaranga ashinjwa kwambura umuturage, atsimbarara gusa ku kuvuga ko adafite uburenganzira bwo guca umuturage amafaranga, ubundi ahita yanga kongera kuvuga.

Nyamara ariko ibi byabaye habona, abaturage bari bahari barabihamya ndetse bakongeraho ko ubwo mudugudu yacaga umuturage ayo mafaranga yamwizezaga ko inka bambuwe bari buhite bayisubizwa nubwo atariko byaje kugenda kuko kugeza ubu iyo nka yamaze guhabwa undi, kuko ngo ubuyobozi bwaje gusanga iyo nka yari ifashwe nabi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange MUREMANGINGO Jerôme yabwiye TV/Radio1 ko ibi we yita gukandamiza umuturage atari yabimenye, ariko agiye guhita abikurikirana kuko bibaye ari byo ngo uyu muyobozi w’umudugudu yaba yarakoze ikirenze kwitwa ikosa ahubwo gishobora kuba cyanafatwa nk’icyaha cya ruswa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top