Imibereho y’abaturage

Musanze: Yahawe amasaha 24 ngo abe ageze mu bilometero 200 kubera kwishyuza

Photo

Umugabo witwa DUSABIMANA Abubakar ukomoka mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro ngo ubundi yazanywe mu karere ka Musanze n’uwitwa Ildephonse MUNYAMPAMIRA usanzwe ari umukozi w’akarere ka Nyabihu ushinzwe amashyamba wari uje kumuha akazi mu bikorwa by’ubuhinzi akorera mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.

Mu gihe kirenga umwaka yari amaze amukorera ngo yatunguwe no kubona amwirukanye nta n’impamba, ahubwo n’aho acumbitse mu mudugudu akifashisha ubuyobozi bw’akagari ngo buhamwirukane bityo ntazabashe kumwishyuza amafaranga arenga ibihumbi 800 yari amufitiye, dore ko ngo yakoreraga ibihumbi 70 ku kwezi kandi akaba yari amukoreye umwaka wose atamuhemba.

Ubuyobozi bw’akagari ka Bukinanyana mu murenge wa cyuve butera utwatsi ibyo gushushubikana uyu muturage bushinjwa, bukavuga ko bwinjiye mu kibazo cye buhurujwe n’abaturanyi be bagaragazaga ko abateje umutekano muke wo gutera amabuye hejuru y’ingo z’abaturage, ndetse bo bakifuza ko yahita yirukanwa gusa ngo ubuyobozi bubonye nta gihamya y’ibyo bamushinjaga bahitamo kubumvikanisha arahaguma.

Nyamara ariko Ildephonse bakunze kwita Agronome wakoreshaga uyu mugabo nawe yemeza koko ko ubuyobozi bw’akagari bwari bwafashe umwanzuro wo kwirukana Aboubakar, bikaza guteshwa agaciro n’ubuyobozi bw’umurenge; icyakora ngo we ntaho ahuriye nabyo kuko yari amaze amezi abiri atakimukoresha aho yamwirukaniye imyitwarire mibi yagaragazaga mu kazi.

Aganira na TV/Radio one MUNYAMPAMIRA Ildephonse yavuze ko impamvu yirukanye uwo mukozi yari amaze umwaka akoresha anamucumbikiye n’umuryango we, ari uko yari asigaye amwiba ibitoki mu rutoki yari ashinzwe kurinda hakiyongeraho no kugirana amakimbirane n’abaturanyi barimo n’umukuru w’umudugudu wa Rugeshi batuyemo, akongeraho kandi ko nta mafaranga yari amurimo kuko yamwishyuraga buri kwezi, ndetse yajya kumwirukana ayo yari amugezemo akayamuhera rimwe.

MANIRIHO Patrick ushinzwe imibereho n’iterambere muri aka kagari ka Bukinanyana wanakurikiranye iby’iki kibazo avuga ko ibyo kuba Aboubakar atarishyuwe aho yakoraga ntacyo yigeze abimubwiraho, gusa ngo bakaba biteguye kuba bamufasha kumwishyuriza mu gihe cyose yabegera akabagezaho ikibazo cye.

Mu gihe Ildephonse wakoreshaga uyu mugabo avuga ko yamwirukaniye kumwiba no guteza umutekano muke mu baturanyi kandi ngo akaba nta mwenda yamusigayemo, Abubakar we avuga ko imbarutso yabaye icyorezo cya “Covid 19” cyatumye uburyo umugore we yajyaga aca inshuro bakabona amaramuko bidashoboka ari nabwo ngo batangiye kwishyuza, undi aho kugirango abishyure gahitamo kubirukana, bitoroshye kumenya ukuri kwa buri ruhande mu gihe nta nyandiko bigeze bagirana yaba iy’amasezerano y’akazi cyangwa igaragaraza uko bishyuranaga.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top