Imibereho y’abaturage

Ntitwakubakira ibiro akarere kandi hari abaturage bamerewe nabi -Minisitiri Shyaka

Photo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Gisagara gukora cyane bukarangiza ibibazo by’abadafite aho kuba,abafite inzu zimeze nka nyakatsi , n’abatagira ubwiherero kugira ngo aka karere nako kabone kubakirwa ibiro bigezweho.

Mu ruzinduko yagiriye muri aka karere kuwa 23 Kanama 2020 Prof. Shyaka Anastase yaganiriye n’abayobozi batandukanye bo mu mirenge ikora ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Mu kugaragariza Minisitiri ishusho y’akarere ,Rutaburingoga Jerome umuyobozi w’aka karere yasobanuye bimwe mu bikorwa byagezweho ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi,ariko kandi ko hari n’ibindi bikeneye inyunganizi ari naho yavuze ko bagifite ibiro by’akarere bitajyanye n’igihe,mu gihe twinshi mu turere ubu twavuguruye inyubako dukoreramo.

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri Shyaka agendeye ku mibare y’akarere y’abaturage batagira aho kuba, ababa mu nzu zimeze nka nyakatsi n’abandi batagira ubwiherero yasabye abayobozi b’ibanze guhera ku bakuru b’amasibo n’imidugudu kugera ku karere kubanza gufatanya bagakora ibishoboka byose bakabanza bagakemura ibi bibazo by’abaturage, byarangira ibiro by’akarere na byo bikubakwa.

Aka karere kashimwe ku kuba kari imbere y’utundi mu gutanga ubwisungane mu kwivuza,aho Minisitiri yasabye gukomeza gushyiramo ingufu no mu bindi bibazo by’abaturage no gukaza umutekano nk’abaturiye umupaka ngo kuko ari wo wubakirwaho byose.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top