Imibereho y’abaturage

Nyabihu: Barasaba indishyi ku myaka yabo yangirikiye ahaherutse kwicirwa umuntu.

Photo

Abaturage bo mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bari bafite imyaka ahaherutse kurasirwa umuntu agahita apfa, barasaba ko Leta yabaha indishyi ku myaka yabo yangijwe n’abaturage baje bahuruye.

Kuwa gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019 ni bwo aha mu mudugudu wa Zihari akagari ka Kijote mu murenge wa Bigogwe akarere ka Nyabihu hapfiriye umuntu arashwe n’umupolisi, ni igikorwa cyakurikiwe no guhurura kw’abaturage babarirwa mu magana, bahise bakora ikivunge muri iyi mirima yari ihinzemo imyaka itandukanye.

Abahafite imyaka bavuga ko ibi byabasigiye igihombo gikabije kuko imyaka yabo yahangirikiye bikomeye, nk’aho uyu muntu yiciwe nyir’izina hari hasanzwe hahinze ibireti biragoye ko nyirabyo yazasubiramo kugira icyo akuramo, mu nkengero zaho naho hari hahinze ibirayi bimwe bitangiye kumera ibindi birimo kuraba na byo ntibyasigaye amahoro, aha ni ho bene byo bahera bavuga ko bakwiye guhabwa indishyi kuko iki ari igihombo bahamagariwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu MUKANDAYISENGA Antoinette avuga ko ubuyobozi bw’umurenge ari bwo bukwiye kwinjira muri iki kibazo bwabona ari ngombwa koko bukaba bwakigeza ku rwego rw’akarere nabo bakabona kureba icyo bagikoraho.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe bwumvikana nk’ubutari bwiteguye kugira icyo bufasha aba baturage buvuga ko bugiye gushaka uko bwakora igenzura ku myaka yose yaba yarahangirikiye bagashyikiriza raporo urwego rw’akarere rukaba ari rwo rwabifataho umwanzuro nk’uko GAHUTU TEBUKA Jean Paul uyobora uyu murenge yabibwiye TV/Radio1.

Imwe mu myaka abuturage bavuga ko yangiritse cyane ni ibirayi n’ibireti bemeza ko byanze bikunze umusaruro bari bategereje badashobora kuwubona, mu gihe rero bavuga ko n’uburyo uwo muntu wahaguye yishwe babibonamo akarengane bakavuga ko nyirabayazana ari nawe ukwiye kubazwa igihombo cyose byabateje



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top