Imibereho y’abaturage

Nyabihu – Bigogwe: Bahangayikishijwe n’abana b’inzererezi basabiriza

Photo

Iyo ugeze mu isanteri ya Kora ibarizwa mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu uhasanga umubare utari muto w’abana bato bafite udufuka ku mugongo bagenda basabariza, benshi muri bo bavuga ko batiga kuko n’abigeze kurikandagiramo ubu ngo bararihagaritse abandi bakaba batarigeze barishyirwamo ngo ku bw’impamvu z’ubukene bw’ababyeyi babo.

Bamwe mu babyeyi bo muri aka gace baganiriye na TV/Radio1 bavuga ko nabo batanyuzwe no kubona abo bana bandagaye mu muhanda, ibintu ahanini ngo bituruka ku bibazo biba biri mu miryango bakomokamo bishingiye ku kubyara abana benshi n’ibindi.

Kubona abana b’imyaka 6, 7, 8,… babayeho muri ubwo buzima bwo kuzerera no gusabiriza ngo ni ibintu bitera abo bayeyi impungenge ku hazaza h’abo bana, bagasaba inzego z’ubuyobozi kubihagurukira kuko n’ubundi ngo bitazabura kugira ingaruka no kuhazaza h’igihugu muri rusange.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe buvuga ko nabwo ikibazo cy’aba bana bukizi, bwumvikana nk’ubutaragihaye agaciro gikwiye ahanini ngo kuko abana bagaragara muri iyi santeri baba baturutse mu bindi bice. Aganira na TV/Radio1 kuri iki kibazo, GAHUTU TEBUKA Jean Paul uyobora uyu murenge yavuze ko icyo bagiye gukora ari ukwirukana abo bana bose bagasubira iwabo.

Bisa nk’aho ariko iyi ngamba yonyine idahagije kuko aba bana bavuga ko mu byo bifuza harimo no kubafasha kuba basubira mu ishuri dore ko ngo bamwe barivuyemo atari ukuryanga ahubwo byatewe n’ubukene bw’ababyeyi babo, hakiyongeraho ariko n’ubukangurambaga mu babyeyi kuko bamwe muri bo nanone bavuga ko hari ubwo baza gusabiriza batumwe n’ababyeyi babo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top