Imibereho y’abaturage

Nyabihu: Hafunguwe ikigo mbonezamikurire cy’abana kigamije kurwanya igwingira.

Photo

Umuryango w’ivugabutumwa Precious Present Truth ubinyujije mu mushinga Amazing Advert Healthcare wafunguye ikigo mbonezamikurire cy’abana bato mu karere ka Nyabihu kigamije gufasha abana bahuye n’ibibazo by’imirire mibi.

Ubusanzwe akarere ka Nyabihu ntikari mu tuzwiho kugira ikibazo cyo kubura ibiribwa, nyamara mu minsi ishize ni ko kazaga imbere mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye, ibi ahanini ngo bigaterwa n’ubumenyi buke bw’ababyeyi badasobanukirwa uko bategurira abana babo indyo yuzuye.

Iyi ngo ni yo mpamvu umuryango w’ivugabutumwa “Precious Present Truth” ubinyujije mu mushinga “Amazing Advert Healthcare” bahisemo kwinjira mu bikorwa bigamije kuzahura ubuzima bw’abana bahuye n’ibibazo by’imirire mibi bahereye mu karere ka Nyabihu kaza imbere mu kugira umubare munini wabo, aho bamaze kuhafungura ikigo mbonezamikurire cy’abana.

Bamwe mu babyeyi b’abana barimo kurerewa muri iki kigo bavuga ko mu gihe gito abana babo bahamaze bitabwaho mu buryo bunyuranye banagaburirwa indyo yuzuye bamaze kugaragaza impinduka nziza zikomeye.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iki kigo umuyobozi w’akarere ka Nyabihu MUKANDAYISENGA Antoinette yashimangiye ko iyi ari imwe mu nzira zigana ku muti urambye bifuza kuvugutira ikibazo cy’imirire mibi ,cyakunze kuvugwa muri aka karere, nyamara atari uko ari akarere gakennye ahubwo ari ikibazo cy’ubumenyi mu babyeyi. Kuba rero mu byo iki kigo mbonezamikurire gikora kidasiga inyuma no guhugura ababyeyi ngo bakaba babyitezeho umusaruro ufatika.

Ku ikubitiro iki kigo cyatangiranye n’abana 85 barimo kwitabwaho muri iri rerero ryubatse mu murenge wa Mukamira gusa ngo uyu mushinga ukazakomeza kwagura ibikorwa byawo n’ahandi yaba mu yindi mirenge y’aka karere ka Nyabihu ndetse n’ahandi hirya no hino mu gihugu uko ubushobozi buzagenda buboneka.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top