Nta mubare uzwi w’abaturage bafite iki kibazo gusa abakigaragarije TV/Radio1 ni abo mu midugudu itandukanye y’akagari ka Gakoro mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu, bavuga ko hashize iminsi bafite ikibazo cya "Mubazi" izi zizwi nka "cashpower" zifashishwa mu kugura umuriro w’amashanyarazi zagize ibibazo aho bo bavuga ko zagiyemo kode bigatuma batabasha kugura umuriro mu ngo zabo.
Aba baturage bashinja ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi kubatererana muri iki kibazo kuko ngo bagerageje kukigaragaza kenshi ariko bakabura ubufasha basabaga.
Aba baturage kandi baravuga ibi mu gihe abenshi muri bo ngo iri yangirika rya cashpower,rituma batabasha kugura umuriro ryabasubije mu mwijima mu gihe ariko hari abandi ahubwo ngo ryatumye babasha gukoresha umuriro batawishyura nyamara nabo bakaba batabyishimiye, ahanini biturutse ku mpungenge z’uko bashobora kuzahanwa nk’abibye umuriro kandi ataribo ikosa ryaturutseho.
Kuri iki kibazo umuyobozi w’ishami rya Nyabihu ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi MUTSINDASHYAKA Martin uvuga ko ahamaze ibyumweru bitatu gusa, avuga ko atari akizi ariko agiye guhita agikurikirana kuko kiri mu byihutirwa, abatabasha gucana bagakorerwa; abacana umuriro batishyura na bo bakabarirwa umuriro bakoresheje bakawishyuzwa mu buryo avuga ko butazagira uwo buhombya yaba abaturage cyangwa ikigo.
Usibye ikibazo cya cashpower zangiritse kuri bamwe mu batuye muri aka kagari ka Gakoro, banafite ikindi kibazo basangiye n’abandi baturage bo muri aka gace cy’ibiti by’amashanyarazi bizwi nk’amapoto ngo bishaje cyane ku buryo hari n’aho byatangiye kugwa bikabatera impungenge ko bishobora kubateza amakuba nyamara ibi nabyo ngo ntibahwemye kubigaragariza abashinzwe amashanyarazi ariko bigakomeza kwirengagizwa.
