Imibereho y’abaturage

Nyabihu: Leta igiye kubakira abasenyewe n’ibiza – Minisitiri Shyaka

Photo

Imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 6 rishyira iya 7 Gicurasi yashegeshe cyane ibice by’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda cyane cyane mu turere twa Gakenke na Nyabihu, uretse guhitana ubuzima bw’abatari bake no kwangiza ibindi bikorwaremezo nk’imihanda,imiyoboro y’amazi, amashuri n’ibindi, iyi mvura yanasenye ku bwinshi inzu z’abaturage.

Abari bazituyemo ubu bacumbikiwe mu bigo by’amashuri, ariko baribaza amaherezo y’iri cumbi ryo mu mashuri mu gihe abanyeshuri baba basubukuye amasomo nyamara bo ubwabo ngo babona nta bushobozi bapfa kubona bwo kwiyubakira mu gihe byinshi mu byo amikoro yabo yari ashingiyeho na byo byahitanywe n’ibiza.

Ubwo yasuraga aba baturage aho bacumbikiwe mu mashuri mu mpera z’icyumweru gishize, ari kumwe na ministiri ufite ubutabazi mu nshingano ze, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yasezeranyije aba baturage ko Leta yiteguye kubafasha kuzongera kubona inzu zo guturamo, ariko abasaba kubanza kubahiriza neza amabwiriza bahabwa agamije kubarindira ubuzima harimo no kwirinda gusubira aho bari batuye muri iyi minsi imvura itaracika.

Mu turere twa Gakenke mu majyaruguru na Nyabihu mu burengerazuba nk’uturere twashegeshwe cyane n’ibi biza habarurwamo inzu zasenyutse 3 281, zirimo 1413 zo muri aka karere ka Nyabihu, n’inzu 1868 zo mu karere ka Gakenke.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top