Imibereho y’abaturage

Nyabihu: Ntibishimiye uko Leta yafashije abibasiwe n’ibiza

Photo

Hari abaturage bo mu karere ka Nyabihu batishimiye kuba Leta yarafashije abasenyewe amazu n’ibiza gusa, abo imyaka yabo yarengewe bagasa n’abirangagizwa nyamara nabo ngo bari bakeneye gufashwa, ku buryo ubu harimo n’abadatinya kuvuga ko bugarijwe n’inzara.

Aba baturage biganjemo abo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu baravuga ko ibiza by’imvura idasanzwe biherutse kubibasira byabasize iheruheru, bakagaragaza kutishimira uko ubufasha bugenewe abagizweho ingaruka n’ibi biza bwatanzwe aho ngo hagiye hibandwa gusa ku bo amazu yabo yasenyutse burundu, abangirijwe imyaka n’ibindi bo bagasa n’abirengagijwe nyamara ngo ibiza byo bitararobanuye ku buryo bamwe muri bo badatinya no gutaka inzara.

Iri subira inyuma ry’imibereho yabo rigaragazwa n’aba baturage rinashimangirwa n’umuyobozi w’umurenge wa Shyira nk’umwe mu yibasiwe cyane n’ibi biza nubwo we yirinze kubyita inzara nk’uko abaturage babivuga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu MUKANDAYISENGA Antoinette yabwiye TV na Radi One ko mu guhangana n’ingaruka z’ibiza cyane cyane ku ngeri y’ubuhinzi ,asaba abatuarge gushingira ku muco wa gitore wo kwishakamo ibisubizo bakaba bagerageza ibishoboka mu gihe hagitegerejwe n’ubundi bufasha bashobora guhabwa burimo imbuto n’ibindi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top