Imibereho y’abaturage

Nyabihu – Rurembo: Hari abatishimiye uko abayobozi bivanze mu byiciro by’ubudehe

Photo

Ni gahunda imaze iminsi ikorwa mu gihugu hose, aho abaturage bagenda batanga amakuru abafasha gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bishya bigomba gusimbura ibyari bisanzwe, abo mu murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu bavuga ko hari byinshi banenga bitagenze neza muri iyi gahunda, icya mbere batishimiye ngo ni amafaranga batswe y’imisanzu idasobanutse mbere yo kwemererwa kwitabira iyi gahunda.

Byibuza mu tugari dutatu umunyamakuru wa TV na Radio One yabashije kugeramo muri dutandatu tugize uyu murenge abaturage bose baganiriye bahuriza kuri aya makuru, nyamara umuyobozi w’uyu murenge wa Rurembo Byukusenge Emmanuel we arabihakana akavuga ko misanzu bigeze basaba abaturage.

Ikindi abaturage bo muri uyu murenge wa Rurembo bavuga ko batishimiye muri iyi gahunda yo gushyirwa mu byiciro by’ubudehe, ngo ni uko na nyuma yo gusabwa ayo amafaranga abayobozi ari bo baje kubategeka ibyiciro bagomba gushyirwamo hatitawe ku makuru y’abaturanyi babo basanzwe bazi neza imibereho yabo.

Ibi na byo umuyobozi w’uyu murenge arabihakana, nubwo yemera ko ahenshi abayobozi bagiye bahagarikira iki gikorwa ariko akavuga ko uruhare rwabo rwagarukiraga gusa mu gusobanurira abaturage imiterere y’ibyiciro by’ubudehe.

Uretse muri Rurembo ya Nyabihu, ukutishimira uko gushyira abaturage mu byiciro bishya bigenda bikorwa byanagiye byumvikana no mu bindi bice binyuranye ahenshi bagahuriza ku kuba abayobozi bo hasi ari bo bagiramo uruhare, bagamije kwigaragaza neza nk’abadafite abaturage bakennye kabone n’iyo byaba Atari ko kuri, ahanini ari nacyo cyari cyarakunze kunengwa ibyiciro byari biriho, ari naho bamwe baheraga basaba ko niba hakenewe umucyo muri iyi gahunda abayobozi bo hasi batabyivangamo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top