Imibereho y’abaturage

Nyabihu - Shyira: Baranenga serivisi mbi z’ivuriro

Photo

Abaturage bivuriza ku ivuriro rya Kazirankara ribarizwa mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu, barinubira serivisi mbi bahabwa n’abaganga bakorera kuri iryo vuriro, aho ngo hari ubwo banga kubakira bababwira ko amasaha yabo y’akazi yarangiye bagomba gutegereza abari buze kubasimbura, ibi bigatuma umurwayi ategereza umwanya munini atarabona umwakira.

Benshi mu baturage ibi barabigaya bavuga ko imikorere n’imikoranire hagati y’abakozi itakabaye igira ingaruka kuri serivisi umuturage yagombaga guhabwa, bagasaba ko byakosorwa igihe umuturage agereye kuri iri vuriro akakirwa dore ko riri muri make ari ku rwego rwaryo abasha gukora amasaha 24 kuri 24

NDAYAMBAJE Phocas uyobora ikigo nderabuzima cya Shyira ari na cyo gifite mu nshingano iri vuriro rya KAZIRANKARA, mu kumva iki kibazo yihutiye kuhagera nyuma yo kumva uko byagenze abwira umunyamakuru ko iyi serivisi mbi itari ihasanzwe ndetse uwo yagaragayeho ngo akaba agiye kubibazwa kuko ari ikosa rye bwite ridashingiye ku miterere ya serivisi iri vuriro risanzwe ritanga

Iri vuriro rya Kazirankara ni rimwe mu mavuriro mato azwi nka poste de sante yagiye yubakwa hirya no hino mu tugari hagamijwe kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane aya mavuriro akibanda ku buvuzi bw’ibanze, gusa iri rya Kazirinkara ryo rikaba riri no muri make afite umwihariko wo gutanga serivisi zisumbuyeho nko kwakira ababyeyi baje kubyara n’ibindi bituma rinasabwa gukora amasaha 24/24.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top