Imibereho y’abaturage

Nyabihu-Shyira: Nyuma y’amezi abiri bashegeshwe n’ibiza ntibarabona aho gukinga umusaya

Photo

Nyuma y’amezi abiri bibasiwe n’ibiza byibasiye cyane igice cy’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, abaturage b’umurenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu baravuga ko nubwo Leta yakomeje kubafasha kubona ibyo kurya ariko ngo bakibangamiwe no kutagira aho batura, ku buryo hari n’abagicumbitse mu mashuri kugeza ubu.

Imvura idasanzwe yibasiye cyane igice cy’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu k’uyu mwaka yahitanye abantu 12 mu murenge wa Shyira gusa, ihasenya amazu agera ku 191 yangiza imyaka mu mirima n’ibindi bikorwaremezo byinshi, imiryango 531 iva mu byayo bajya gucumbikirwa mu mashuri.

Icyakora nubwo aba baturage bishimira ubufasha bagiye bahabwa bwiganjemo ibyo kurya n’ibindi bikoresho by’ibanze nk’ibiryamirwa n’ibindi, banavuga ko bakibangamiwe no kuba batarabona aho gukinga umusaya ku bo amazu yabo yasenyutse burundu, cyane cyane ngo imbogamizi ihari ikaba iri ukubasha kubona ibibanza kuko ngo aho bari basanzwe batuye ho hamaze guhinduka amanegeka, bibasaba kuguranisha ku bafite ubutaka buri ahantu heza ibintu ngo birimo kugorana kuko abakabaguraniye babasaba kubaha amafaranga kuko ubu butaka bwabo buri mu manegeka babaufata nk’ubutagifite agaciro.

Ku ruhande rw’abafite amasambu ahagaragajwe nk’ahabereye guturwa bo bavuga ko impamvu batemera kuguranira abari batuye ahabaye amanegeka ari uko abenshi bari batuye mu nsi y’umuhanda hafatwa nk’igishanga kandi ngo ibishanga bikaba bizwi ko ari ibya Leta isaha n’isaha bashobora kuhamburwa, bagahitamo gusa gukorana n’abagura, cyangwa abaguranisha ubutaka bakabasaba kubagereka n’amafaranga

Ibi rero biratuma abavuga ko badafite ubushobozi bwo kubona ayo mafaranga barimo gusabwa bifuza ko bakomorerwa bagasubira aho bari batuye cyane ko ngo bari bahamaze igihe kinini nta biza birahabasanga uretse ibi byabasenyeye mu buryo butunguranye.

BIZIMANA Placide uyobora uyu murenge wa Shyira akavuga ko ibi aba baturage basaba bidashoboka kuko nk’ubuyobozi badashobora kwemerera abaturage gusubira gutura ahantu byamaze kugaragara ko hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ngo bakaba barimo kugerageza kumvikanisha aba baturage n’abatarabasha kubona ibibanza bakabasha kubibona.

Uyu muyobozi avuga ko ababashije kubona ibibanza barimo kugenda bubakirwa binyuze mu miganda n’inkunga z’abafatanyabikorwa batandukanye aho mu nzu 191 zari zasenywe n’ibiza, ubu ngo hamaze kuzamurwamo inzu 109, zirimo 63 zigeze mu isakara. Nubwo bene zo batarazijyamo kandi ngo imiryango 531 yo muri uyu murenge yari yacumbikiwe mu mashuri yo yamaze kuyavamo aho abari bafite amazu ataraguye bayasubiyemo abandi bakagenda bacumbikisha mu baturage, ku buryo abasigaye bagicumbitse mu mashuri ngo ari imiryango 9 gusa



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top