Imibereho y’abaturage

Nyamagabe: Abatuye munsi y’umusozi ucukurwaho amabuye baratabaza

Photo

Abaturage batuye munsi y’umusozi wa Nyamukecuru uherereye mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Nyamagabe baratabaza,nyuma y’aho ibikorwa biwukorerwaho byo gucukura amabuye biri kubangiriza imirima no kubasenyera.

Uyu musozi uherereye mu murenge wa Cyanika ni ho hari ibikorwa byo gucukura amabuye akoreshwa mu bikorwa byo gukora imihanda. Munsi y’uyu musozi mbere y’ibyo bikorwa himuwe abari bahatuye bake,ariko abasigaye basigara bangirizwa n’amabuye,ibitaka amazi y’imvura bibasanga mu ngo no mu mirima yabo bibasenyera aho bavuga ko bashyizwe mu manegeka.

Usibye amabuye ava mu guturitsa intambi,ngo abasenyera,ibitaka umucanga n’ibyondo bimanukira mu mirima yabo,aho hari n’amaterasi bahingaga bakuragamo ibibatunga ariko batagihinga,bavuga ko byabateye ibihombo basanga ari akarengane babuze uko bagenza nyamara badasiba gutakira inzego z’ubuyobozi,aho bifuza gukurwa muri aya manegeka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buravuga ko koko iki ari ikibazo ndetse bukanavuga ko butazemera kwakira ibikorwa byabo nk’imihanda mu gihe hatagaragazwa ko ibibazo byose byatejwe n’ibi bikorwa bitazaba byarakemuwe.

Uwamahoro Bonaventure umuyobozi w’aka karere ka Nyamagabe kandi avuga ko aba baturage bagomba kubona ingurane z’iyi mirima yabo batagihinga ku
bwo gushokerwamo n’amabuye n’ibitaka.

Usibye kwangirizwa n’ibi bikorwa ,aba baturage batuye hepfo y’uyu musozi bavuga ko mu gihe cy’imvura nijoro basohoka hanze kubwo guhorana ubwoba bw’ibi bibamanukiraho, nyamara ngo bahora bataka ariko ntibasubizwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top