Imibereho y’abaturage

Nyamagabe: Baribaza icyo imisoro batanga imara,mu gihe badasanirwa isoko ry’amatungo

Photo

Abarema isoko ry’amatungo magufi n’amaremare rizwi nka Ryarubondo riherereye mu murenge wa Tare ho mu karere ka Nyamagabe baribaza icyo imisoro batanga muri iri soko ikoreshwa mu gihe ari rito,ryangiritse ryajemo ibinogo birekamo amazi bityo abarirema bakanduzwa n’amatungo kubera kubyigana nayo.

Iri soko ry’amatungo magufi n’amaremare, bitewe n’ubwinshi bw’abaza kuhashakira amatungo ndetse n’amatungo arizanwamo,usanga ribyiganiwamo mu buryo butoroshye.Habanza kurema amatungo magufi yavamo hakajyamo n’inka. Cyakoze bitewe n’ukuntu muri iryo soko hangiritse hacitsemo ibinogo byinshi birekamo amazi,abarirema bataha nabo bahindutse ibyondo.

Ibi ngo bituma n’uwashakaga gutaha ateze batamwemerera kujya mu modoka bitewe n’uko asa,cyangwa se bamwe bakitwaza imyenda yindi yo kwambara nyuma y’isoko kugira ngo babone uko batega.

Ni mu gihe ariko itungo ryose ryinjiye muri iri soko rigomba gusohoka ritangiwe umusoro ,aba ngo bibaza icyo iyo misoro ikoreshwa bituma badasanirwa iri soko cyangwa se ngo ryagurwe ,nk’igisubizo cyo gukemura ubucucike bw’abantu n’amatungo,ariho basaba akarere kubakemurira iki kibazo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwo busobanura ko hari gahunda yo kurisana mu gihe cya vuba nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’aka karere Bwana UWAMAHORO Bonaventure wavuze bigikorerwa inyigo

Usibye ibibazo by’isoko byihariye ariko,hari bamwe banafite impungenge z’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19 muri iri soko bitewe n’ubucucike,cyane ko nta bashishikariza abantu gukaraba cyangwa se gupima umuriro mbere yo kuryinjiramo twahasanze nk’uko hari aho bikorwa mu masoko atandukanye,nyamara iri soko riremwa n’abaturutse mu turere dutandukanye ari nako haba hagaragara umurongo w’ababyigana basora kugira ngo basohoke,ndetse n’abandi inyuma y’isoko baba bacungana n’uko hari usohoka adasoze.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top