Imibereho y’abaturage

Nyamagabe: Kutabagirira akamaro bitumye inzu bubakiwe igiye kugurishwa

Photo

Abageze mu zabukuru bahabwa inkunga na leta bubakiwe inzu mu mafaranga bakatwaga ngo igamije kuzabateza imbere mu murenge wa Gasaka ho mu karere ka Nyamagabe,baravuga ko kuva inzu bubakiwe yakuzura igatangira gukorerwamo mu myaka ine ishize nta kintu na kimwe kiyikomokaho bahawe ,bakifuza ko yagurishwa kuko ntacyo ibamariye.

Aba batishoboye biganjemo abageze mu zabukuru bo mu murenge wa Gasaka ho mu karere ka Nyamagabe bahabwa inkunga na leta,baravuga ko kuva mu mwaka wa 2013 bagiye bakatwa amafaranga ku nkunga yabo nyuma aza kubakwamo inzu yari igamije kuzababyarira inyungu. Gusa ngo bategereje guhabwa ku mafaranga y’ubukode ava muri iyi nzu baraheba kandi ikodeshwa yaba imiryango y’ubucuruzi ndetse n‘amacumbi.Aha ni ho bahera basaba ko leta yayigura cyangwa se ikayibagurishiriza amafaranga avuyemo abo basaza n’abakecuru bakayagabana.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Bonaventure UWAMAHORO yahuje n’icyifuzo cy’aba baturage maze abwira TV na Radio One ko koperative yacunzwe nabi bigatuma iyo nyubako itagira icyo ibamarira bityo ko hatekerejwe kuzayigurisha nyuma aba baturage bakazagabana amafaranga yabo.

Iyi nzu yubatswe mu misanzu yakatwaga ku nkunga yagenerwaga abageze mu zabukuru,igizwe n’ibyumba by’ubucuruzi n’amacumbi ikaba yaruzuye itwaye agera kuri miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top