Imibereho y’abaturage

Nyamasheke: Abana barohama bambuka ikivu bajya gushaka amazi meza.

Photo

Aba baturage bo kuri iki kirwa cya Kirehe mu murenge wa Macuba w’akarere ka Nyamasheke bagaragaza ko kutagira amazi meza bituma benshi muri bo bakoresha ayo bavoma mu kiyaga cya Kivu,bagahuriza ku kuba aya amazi y’ikiyaga bakoresha akunze kubatera indwara zikomoka ku mwanda.

Umuyobozi w’uyu mudugudu witwa NTAMUSHOBORA Samson avuga ko kuba batagira amazi meza bituma abana babo bibasirwa n’ indwara zikomoka ku mwanda baterwa n’amazi mabi bakoresha. Uyu mukuru w’umudugudu wongeyeho ko abana babo bakunze kurohama bagiye gushaka amazi meza hakurya y’ikiyaga cya Kivu.

Haba ku ruhande rw’ubuyobozi bw’uyu mudugudu ndetse n’abaturage muri rusange bahuriza ku kuba baramutse bahawe amazi meza nabo bagira ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’akarere w’agateganyo NTAGANIRA Josue Michel avuga ko asanzwe azi neza ko aba baturage bagorwa no kubona amazi meza,bitewe nuko uyakeneye bimusaba gufata ubwato akajya hakurya mu murenge wa Kanjongo gusa ngo hari umushinga bateganya wo kuhajyana amavomo akura amazi mu kuzimu mu rwego rwo gufasha abatuye kuri icyo kirwa.

Umudugudu wa Kirehe ugizwe n’ibirwa 3 birimo bibiri bituwe n’abaturage 1136 batuye mu ngo 196 ikindi gisigaye kiriho ingo 29 . Nta bundi buryo bw’ingendo bukoreshwa kuri iki kirwa uretse ubwato. Abagituye bagaragaza ko kuba nta bikorwa remezo Leta ibegereza ari kimwe mu bituma bahora mu bwigunge.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top