Imibereho y’abaturage

Nyamasheke: Abasore basaba abakobwa amafaranga ngo babagire abagore bagiye gufatirwa ibihano-Ubuyobozi

Photo

Ababyeyi bafite abana b’abakobwa mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke baravuga ko kutabona amafaranga yo guha abasore ngo bashakane n’ abakobwa babo bituma batabona abagabo bamwe bakagumirwa.

Ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko umusore uzajya usaba umukobwa amafaranga kugira ngo amugire umugore azajya ashyikirizwa ubugenzacyaha agakurikiranywaho icyaha cy’ubwambuzi....................

Bamwe mu baturage barimo uwitwa Nyiranzoga Anastasie yabwiye TV na Radio One ko umukowa we yabengutswe n’umusore akamusaba bakanasezerana imbere y’amategeko,nyuma umusore asaba uyu muryango (w’iwabo w’umukobwa) kumuha amafaranga ibihumbi magana atatu bitaba ibyo ntazashyingiranwe n’umukobwa wabo,umuryango waje kuyabura birangira ubukwe bupfuye,gusa ngo uyu mukobwa bari banamumuhereye ngo dore ko nta nkwano yari yatanze.

Uyu mukecuru avuga ko abihuriyeho n’abandi babyeyi bo muri uyu murenge wa Nyabitekeri aho bavuga ko umuryango udafite amafaranga yo guha umukwe umukobwa wabo abura umugabo ,ikindi kandi aba babyeyi bavuga ko iyi mpongano bahonga umusore ituma imiryango yabyaye abakobwa irushaho kugarizwa n’ubukene.

Twagirayezu Zacharie umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabitekeri avuga ko bamaze kwemeranywa n’abihaye Imana ko umusore uzajya asaba umukobwa amafaranga kugira ngo abone kumugira umugore batagomba kujya babashyingira.

Mukamana Claudette, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage atangaza ko nyuma yo kubona ko uyu muco uri gukura bamaze gufata ingamba z’uko umusore uzajya yaka amafaranga umukobwa bazajya bamushyikiriza urwego rushinzwe ubugenzacyaha kuko ngo ibi ari ubwambuzi.

Nubwo aba bayobozi bagaragaza ko hafashwe ingamba zo guhana umusore wahawe amafaranga kugira ngo akunde ashyingiranwe n’umukobwa,abanyamategeko bo bagaragaza ko mu gihe umusore yasabye amafaranga bakayamuha kandi agatwara uwo mukobwa nta cyaha aba akoze nkuko bigarukwaho na Me Ndikumana Elysé

Umuco w’abasore baka abakobwa amafaranga ngo babagire abagore, ntabwo ari umwihariko w’akarere ka Nyamasheke gusa ahubwo unagaragara mu karere ka Rusizi .Ni umuco abakuze bavuga ko ukomoka mu gihugu bahana imbibi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkuru irambuye kuri TV1...................



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top