Imibereho y’abaturage

Nyamasheke: Barasaba kudakubitwa bagahindurirwa ibihano-Abarema isoko

Photo

Bamwe mu barema isoko rya Rugari riherereye mu murenge wa Macuba, mu karere ka Nyamasheke baravuga ko umwe mu bayobora koperative ishinzwe umutekano muri iri soko abakubita,bagasaba ubuyobozi bw’aka karere guhagurukira iki kibazo izo nkoni zikavunjwamo ikindi gihano ngo kuko bamwe bahakura ubumuga,ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko ntawemerewe guhanisha umuturage inkoni ibityo iki kibazo bagiye kugikurikirana ubukora akabiryozwa.

Aba baturage bavuga ko uwitwa MBANJINEZA Jonathan ari we ubakubita akenshi ngo yibasira abakunze kuza muri iri soko bashoreye inka z’abacuruzi bamwe akabaka indangamuntu zabo akazibika,abandi akabicaza mu kiziba nkuko babigarukaho.

Aba baturage barasaba ko igihano cy’inkoni cyavunjwamo ibindi bihano kuko gukubitwa uretse ko bituma bamwe baseba ariko ngo hari n’abasigarana ubumuga.

Mbanjineza uyobora koperative ishinzwe umutekano muri iri soko ry’inka arahakana ibyo bamushinja ahubwo akavuga ko we aba ari kwamagana abajura.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Bwana Ntaganira Josue Michel avuga ko mu bihano amategeko ateganya gukubita bitarimo bityo ngo bagiye guhagurukira iki kibazo.

Inkuru irambuye kuri TV1...................



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top