Imibereho y’abaturage

Nyamasheke-Cyato:Abagore barashinja abakobwa kubatwara abagabo

Photo

Abagore bo mu murenge wa Cyato baramagana umuco umaze kwaduka muri uwo murenge aho abakobwa bari kubatwara abagabo babashukishije amafaranga bigatuma bata ingo zabo bagasanga ba bakobwa.

Aba bagore bavuga ko ubusanzwe umukobwa wo muri uwo murenge ngo akorera amafaranga yamara kuyagwiza akareba urugo rufite amikoro make maze agaha umugabo amafaranga akamusaba ko bagomba guhita babana agata wa mugore wa mbere,abagore baganiriye na TV na Radio One kuri iyi ngingo bavuze ko ubukene bwo mu ngo z’abubatse ari yo ntandaro iri gutuma abagabo babo bigarurirwa n’abo bakobwa .

Aba bagore bavuga ko izindi mpamvu zituma abagabo babo babanga bagasanga abakobwa bakiri bato ngo ahanini binaterwa nuko inshingano nyinshi zo gukorera urugo, guca inshuro no kubyara abana benshi bituma batiyitaho bityo bigatuma abagabo bararikira abakobwa biyitaho.

Nubwo aba bakobwa batungwa agatoki birinze kugira icyo bavuga ku byo bashinjwa ,abagabo baganiriye na TV1 bo bavuze ko muri bagenzi babo hari abemera gushukishwa ayo mafaranga bitewe nuko batabasha gukorera ayo bigengaho ndetse no kuba urwo bakunda abo bashakanye ruba ari urumamo(Urukundo rudakomeye).

MUKAMASABO Appolonie uyobora akarere ka Nyamasheke avuga ko ubuharike buhari koko ariko ngo uwo bamenye ko yaharitse umugore we bakorana n’izindi nzego bakamwigisha hagamijwe kwirinda amakimbirane ya hato na hato.

Imibare itangazwa n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko abagabo ari bo bake mu gihugu dore ko bari ku kigero cya 48% mu gihe abagore ari 52%, ibi bikaba ikimenyetso cyuko hari ababona batazabona abagabo baza kubarambagiza bagahitamo kubirambagiriza bakoresheje amafaranga.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top