Imibereho y’abaturage

Nyamasheke-Cyato: Abaturage baravuga ko umwanda ubugarije bawuterwa n’ubukene

Photo

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyato w’akarere ka Nyamasheke baravuga ko ubukene buza ku isonga mu bituma abana n’abakuze bo muri uyu murenge bagaragarwaho umwanda ku mubiri no ku myambaro.

Mu gihe kigera ku minsi itatu umunyamakuru wa TV na Radio one yazengurutse mu tugari 4 tugize umurenge wa cyato mu karere ka Nyamasheke aho yasanze mu buryo naho ari rusange ari uko abaturage biganjemo abagabo n’abagore baba bambaye imyambaro yanduye ndetse bigaragarira amaso ko badaheruka gukaraba,uretse abakuze ariko n’abana babo ubwabo usanga bambaye imyambaro yuzuyeho umwanda ari naho abaturage bahera bavuga ko impamvu nyamukuru y’uwo mwanda ari ubukene butuma batiyitaho.

Aba baturage bavuga ko kuba ahanini batunzwe n’inshuro aho abenshi bazinduka bajya guhingira abandi ngo babone amaramuko, bituma batabona umwanya wo kwita ku bana babo nabo ubwabo batiyibagiwe.

Umuyobozi w’uyu murenge NDANGA Janvier we avuga ko abaturage ayobora ntako baba batagize ahanini abishingiye ku miterere y’uyu murenge itaborohera kwiyitaho.Uyu muyobozi yungamo kandi ko abaturage bagira umwanda abenshi ari ababa bavuye mu mirimo bityo bigahurirana nuko imisozi yiganje muri uyu murenge ibitaborohera kubona amazi ku buryo bukwiye.

Umurenge wa Cyato ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke ukaba ari umwe mu mirenge y’icyaro wasigaye inyuma mu bijyanye n’ibikorwa remezo birimo amazi , amashyanyarazi , imihanda n’ibindi byangombwa nkenerwa mu iterambere ry’abaturage.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top