Imibereho y’abaturage

Nyamasheke-Cyato:Abaturage basaba gukurwa mu gihirahiro

Photo

Abaturage ba Cyato mu karere ka Nyamasheke barasaba gukurwa mu gihirahiro bakabwirwa niba umudugudu w’icyitegererezo basezeranyijwe uzubakwa cyangwa se utacyubatswe ngo dore ko babujijwe uburenganzira ku masambu yabo birimo no kubabuza kuyahinga ku buryo birimo kubatera inzara.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo babwiwe ko uyu mudugudu wari uteganyijwe kubakwa mu kagari ka Rugari ko muri uyu murenge wa Cyato ndetse wamara kuzura ukazatahwa n’umukuru w’igihugu ari bwo bategekwaga kutongera guhinga banabuzwa gusana no kuvugurura inzu zabo kuko ntawari wemerewe kongera agaciro k’inzu bakimara kubabarira.

Aba baturage banongeraho ko irimbi ryari rishyinguyemo abantu babo na ryo ryataburuwe ariko bategereza ko uwo mudugudu wubakwa baraheba,none nyuma yo kubuzwa guhinga imirima yabo bafite ikibazo cyo kutabona aho bakura ibitunga imiryango yabo.

Aba barasaba leta kubakura mu gihirahiro bakamenya niba koko uwo mudugudu uzubakwa cyangwa se bagasubizwa uburenganzira ku masambu yabo na cyane ko hari abagiye bahwihwisa ko uwo mudugudu ushobora kuzubakwa ahandi hatari aho.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie avuga ko uyu mudugudu ugomba kubakwa muri gahunda isanzwe ikorwa mu bihe byo kwizihiza umunsi wo kwibohora asaba aba baturage ko bategereza bihanganye dore ko akarere atari ko gafite mu nshingano kuzawubaka ahubwo ari ingengo y’imari na we adasobanura neza aho izava.Mukamasabo ashimangira ko babambuye ibyangombwa by’ubutaka bwabo kugira ngo bazabishyure aha hantu hakoreshwe icyo hateganyirijwe.

Uyu muyobozi yemeza ko impamvu yo gutinda gutangira kubaka uyu mudugudu bifitanye isano no kuba aha hantu umuhanda uhagera wangiritse ariko mbere yo gutangira ibikorwa byo kuhubaka bikazabanzirizwa n’ikorwa ry’uyu muhanda maze bigakomatanywa no kubaka isoko, agakiriro, ndetse n’umudugudu uzacumbikira abarenga ijana.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top