Imibereho y’abaturage

Nyamasheke-Cyato:"Muyugiri kubona ibyo kurya ni tombora"abaturage

Photo

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5) bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2018 ,bwagaragaje ko Akarere ka Nyamasheke ariko kagaragara ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage benshi bakennye ku kigero cya 69.3% .Ni naho umudugudu wa Muyugiri wo mu murenge wa Cyato wagaragaraga nk’umudugudu ukennye cyane kurusha iyindi yose mu gihugu. Nubwo hashize imyaka igera kuri ibiri ibi bitangajwe abatuye muri uyu mudugudu bagaragaza ko ubukene bukomeje kubugariza na cyane ko aba baturage bivugira ko muri ako gace kubona umuturage wariye kabiri ku munsi ari tombora.

Aba baturage bavuga ko kuba ubutaka batuyeho babuhinga ntibwere ndetse no kuba muri uyu mudugudu nta gikorwa remezo na kimwe bagira ari bimwe mu bituma abahatuye bakomeza kugarizwa n’ubukene cyakora bakagaragaza ko nabo baramutse bitaweho imibereho yabo yazahuka.

Mukamasabo Apollonie uyobora akarere ka Nyamasheke avuga ko uretse ko aba baturage bahora baganya ariko ngo hari byinshi ubuyobozi bwakoze kugira ngo barusheho kubaho neza.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abanyarwanda bari mu bukene ari ababasha kubona ibyo kurya ariko ntibabashe kubona ibindi nkenerwa nko kwishyurira abana amashuri, kwivuza no kuvuza abo mu muryango, kwambara, kwidagadura, kwishyura icumbi, gukora ingendo n’ibindi by’ibanze mu buzima. Abari mu bukene bukabije bo ni abatabasha kubona ifunguro ryuzuye intungamubiri uko bikwiye ntibabashe no kubona ibindi bintu nkenerwa mu buzima bityo n’aba Muyugiri na bo bakaba bibona muri iki cyiciro.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top