Abaturage bo mu mirenge 4 yo mu karere ka Nyamasheke baravuga ko umuhanda uhuza iyi mirenge wangiritse cyane ku buryo bigora ubuhahirane ndetse iyo hagize umurwayi ashaka kujya kwivurizwa ku bitaro bigora imbangukiragutabara guca muri uyu muhanda.
Aba baturage bavuga ko kuba uyu muhanda nta kinyabiziga kiwunyuramo iyo imvura yaguye ngo kuri bo ari imbarutso y’ubukene bukunze kuvugwa muri aka gace kuko nta gikorwa cy’iterambere gishobora kubageraho kubera wo, dore ko n’ibicuruzwa bivuye ahandi mu buryo bugoranye bibageraho bihenze bityo bagasaba ko uwo muhanda wakorwa neza mu buryo burambye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie avuga ko bari gukora ubuvugizi kugira ngo izindi nzego bireba zibafashe kuwukora mu buryo burambye gusa na we ashimangira ko uri mu bibangamira iterambere ry’abaturage.
Ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu mu mwaka 2019 Perezida Paul kagame yagejejweho iki kibazo cy’uyu muhanda maze abizeza ko ugomba guhita ushyirwa mu byihutirwa.
Uyu muhanda ureshya na kilometero zisaga 21,uhuza imirenge ya Kanjongo, Kagano,Rangiro na Cyato.
