Imibereho y’abaturage

Nyamasheke-Kirehe: Akarere kiyemeje gushakira abaturage amashanyarazi y’imirasire y’izuba.

Photo

Abatuye ku kirwa cya Kirehe giherereye mu murenge wa Macuba wo mu karere ka Nyamasheke baravuga ko kutagira umuriro bituma bahora mu icuraburindi ndetse bikanabadindiza mu iterambere ugereranyije n’abatuye mu tundi duce dufite umuriro.

Aba baturage bavuga ko baramutse bawuhawe wabafasha kwihuta mu iterambere,ngo dore ko ibintu byose bikenera amashanayarazi birimo no gushyira umuriro muri telephone bibasaba gutega ubwato bakambuka ikiyaga cya Kivu bakajya mu murenge wa Kanjongo.

Aba baturage bavuga ko biyubakiye ibiro by’umudugudu ndetse bakaniyubakira poste de sante bityo ko ibikorwa remezo bisigaye basaba ko Leta yabunganira ikabibegereza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu NTAGANIRA Josue Michel avuga ko kuba aba baturage batuye mu kiyaga cya Kivu batagira umuriro w’amashanyarazi ari imbogamizi ku iterambere ryabo,bityo uyu muyobozi akavuga ko bagiye gukorana n’ibigo bisanzwe bikwirakwiza umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu rwego rwo gufasha aba baturage.

Abatuye kuri iki kirwa bakunze kugaragaza bimwe mu bibazo bibugarije birimo ibyo kuba aha kuri iki kirwa batagira amazi meza aho iyo bayakeneye bakoresha ubwato bakambuka kuyashaka mu wundi murenge bakunze kuvuga ko uru rugendo bakora bagiye kuyashaka rutuma abana babo barohoma,ibindi bagarukaho ni ukuba batajya babona gahunda za Leta zisanzwe zihabwa abandi baturage mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere nka VUP na Girinka. Ikindi nuko kutagira umuriro bituma poste de sante idakora mu masaha y’ijoro bigatuma iyo hagize umubyeyi ushaka kubyara muri ayo masaha babura uko bamujyana kwa muganga bamwe bakabyarira mu nzira abandi mu ngo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top