Imibereho y’abaturage

Nyamasheke-Ruharambuga:Barasaba umuhanda ubahuza n’uwa kaburimbo

Photo

Abatuye mu mudugudu wa Munini, akagari ka Save, umurenge wa Ruharambuga ho mu karere ka Nyamasheke barasaba gukorerwa umuhanda ubahuza n’uwa kaburimbo ngo kuko bibagora kugera ku bitaro bya Bushenge dore ko iyo bakeneye kujyana umurwayi kuri ibi bitaro bibasaba kubanza kujya guca mu karere ka Rusizi.
Ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko bugiye kubasura kugira ngo harebwe uburyo uyu muhanda wakorwa.......


Aba baturage bo muri aka kagari bavuga ko bari basanzwe bafite umuhanda bakoreshaga wabahuzaga n’uwa kaburimbo ahazwi nk’i Bumazi,gusa ngo uyu muhanda ntukiri nyabagendwa,kuri ubu iyo bashatse kujya ku bitaro bya Bushenge bibasaba kubanza kujya kuzenguruka mu karere ka Rusizi bakagaruka muri Nyamasheke,ngo ibi birabagora cyane ku buryo hari n’ababura ubuzima bitewe nuko batinze kugera kwa muganga.

Bitewe n’ingorane bakunze guhura nazo zitewe nuko nta muhanda bafite, barasaba akarere kubafasha uyu muhanda ukaba wakorwa hifashishijwe gahunda ya VUP ariko na bo bemera ko bikozwe bashyiraho akabo bakahakora umuganda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko bugiye gusura aba baturage mu rwego rwo gusuzuma ko uwo muhanda wakorwa bityo bitarenze iki cyumweru aba baturage bakazahabwa igisubizo nkuko bigarukwaho na NTAGANIRA JOSUE MICHEL umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere.

Uretse aha muri aka kagari ka save , aba baturage banagaragaza ko badafite uburyo bwo kugera ku muhanda wa Kaburimbo hari n’ahandi muri aka karere abaturage babangamirwa cyane no kutagezwaho ibikorwa remezo bitewe n’imiterere y’imihanda,ibi bikaba binagira ingaruka ku iterambere ryabo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top