Imibereho y’abaturage

Nyanza: Babyeyi mugirire abo mubyara mwige kubaka ingo zifite umutekano-Nyirarukundo Ignatienne

Photo

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu irasaba ababyeyi kwirinda amakimbirane hagati yabo kuko ari kimwe mu ntandaro y’abana baba ku mihanda nk’inzererezi kubera guhunga imibanire mibi yo mu ngo.Ni mu gihe benshi mu bana bajya kuba inzererezi mu mijyi usanga bavuga ko bavuye mu ngo bahunga amakimbirane y’ababyeyi babo.

Abana bato bakunze kugaragara mu mijyi itandukanye harimo no mu mijyi y’intara y’amajyepfo benshi iyo muganiriye ubabaza impamvu bataye aho babaga bakava mu ishuri bakayoboka inzira y’ubuzererezi mu mijyi,basubiza ko baje bahunga amakimbirane mu ngo z’ababyeyi babo cyangwa se ababarera by’umwihariko mu gihe umwe mu babyeyi be adahari,urugo rukazamo undi nka mukase cyangwa se undi mugabo wa nyina ngo aba bana bagafatwa nabi bagahitamo kujya kwibera inzererezi mu buzima bwo ku muhanda.

Ibisobanuro aba bana bakunda gutanga birahura n’iby’umwe mu babyeyi wo mu karere ka Nyanza,na we utanga ubuhamya ko afite umwana wagiye mu muhanda bitewe n’amahane ,amakimbirane n’urugomo byamurangaga we n’uwo bashakanye,bituma umwana abahunga ajya kwibera uwo ku muhanda.

Mu gikorwa cya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cyo gusubiza abana mu miryango umunyamabanga wa leta uri iyi minisiteri Nyirarukundo Ignatienne ubwo yari mu karere ka Nyanza yavuze ko izi mpamvu abana bamwe bagaragaza ko baba bahunze kurererwa mu rugo rurimo umwe mu babyeyi ariko utari we umubyara ko bitagakwiye kuba ikibazo cyo guhunga urugo,asaba abayeyi gufata abana neza bose kimwe.

Muri rusange Nyirarukundo Ignatienne asaba ababyeyi kwirinda amakimbirane kuko atatuma batera imbere,bakarera abana atari uko babishoboye,ahubwo bakabikora nk’inshingano bagomba kuzuza.

Muri gahunda yo kugarura abana bafatwa nk’inzererezi basubizwa mu miryango,ababyeyi bemerera ubuyobozi kwirinda icyatuma aba bana babo bazongera gusubira mu muhanda,ubuyobozi na bwo bukavuga ko guhera ku mudugudu buzajya bubakurikirana mu guhashya iki kibazo cy’abana baba ku mihanda nyamara bafite imiryango bakomokamo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top