Imibereho y’abaturage

Nyanza- Nyamagabe: Bambuka umugezi wa Mwogo bakoresheje imivure bengeramo ibitoki

Photo

Abatuye mu karere ka Nyanza cyane cyane mu murenge wa Cyabakamyi n’uwa Musange wo mu karere ka Nyamagabe bavuga ko bitewe nuko ku mugezi wa Mwogo nta kiraro gihari gihuza ibi bice bigoranye kugenderana.

Uburyo aba baturage bakoresha bambuka uyu mugezi cyane cyane iyo wuzuye ni ukuryama mu muvure wenga ibitoki n’ ikigage umusare akajya inyuma akawusunika. Gusa ngo ujya muri uyu muvure bisaba ko na we aba azi koga.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Nyanza bwabwiye TV na Radio One ko aba baturage batigeze bagaragaza ko bakeneye ikiraro. Ntazinda Erasme uyobora aka karere avuga ko nibigaragara ko bagikeneye ubuyobozi buzabyigaho.

Nubwo ubuyobozi bw’ akarere ka Nyanza buvuga ko abaturage bo mu murenge wa Cyabakamyi bataragaragaza ko bakeneye ikiraro cyambukiranya umugezi wa Mwogo, bo bavuga ko batangiye kugisaba mu myaka isaga 30 ishize kandi ngo no mu minsi ishize hari abatekinisiye baje gupima aho kizanyura ariko barategereza amaso ahera mu kirere.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top