Imibereho y’abaturage

Nyanza : Ubuyobozi bwabashishikarije guhinga Bobeli none ibateje inzara-Abaturage

Photo

Bamwe mu batuye umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza baravuga ko ubuyobozi bwabategetse guhinga Bobeli bakayisimbuza indi myaka bahingaga mu kabande ikabatunga ,kuri ubu Bobeli ikaba imaze umwaka ariko ntacyo ibamariye kuko babuze aho bororera amagweja,none bakaba bari kuyiha amatungo.

Iyi mirima bahinzemo Bobeli bari basanzwe bayihingamo ibihingwa ngandurarugo binyuranye,bibafasha gutunga imiryango yabo.Nyamara nyuma ngo bazaniwe gahunda n’ubuyobozi yo guhinga bobeli hagamijwe kubona amababi yo kugaburira udusimba duto twitwa amagweja dukora ubudodo.

Aba bahinzi bo mu gishanga cya Nganzo bavuga ko bahinze bizezwa ko Bobeli izabaha amafaranga menshi bakiteza imbere none ibyari inyungu byabaviriyemo igihombo.

Izi Boberi ziri kwera ziri gupfa ubusa,bitewe n’uko ngo babwiwe guhinga ariko nta nzu bafite yo kororeramo utwo dusimba bikiyongera ku kuba nta n’ubumenyi bafite kuri ubwo bworozi bw’amagweja agaburirwa boberi.

Ibi bituma bamwe basarura amababi bakayaha andi matungo yemera kuyarya,kandi atariyo yagenewe.

Aba baturage barifuza gufashwa n’ubuyobozi haba kubafasha kubona inyubako bororeramo,cyangwa se kubasubiza imirima yabo bahingagamo ibibatunze ntibakomeze kwicwa n’inzara bareba bobeli gusa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buravuga ko aba baturage bazize agasigane ariko buzabafasha kwishyira hamwe neza kugira ngo iki gihingwa kibabyarire umusaruro nk’uko bisobanurwa na Ntazinda Erasme umuyobozi w’aka karere.

Abahinga iki gihingwa bibumbiye mu matsinda atandukanye,bavuga ko batangiye ari ishyirahamwe ry’abagera kuri 63 none ngo basigaye ari 28 dore ko abandi ngo bagiye biheba bakabivamo kubera igihombo batewe n’ubwo buhinzi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top