Imibereho y’abaturage

Nyarugenge :Bagowe n’ubuzima babayemo nyuma yo guhunzwa ibiza

Photo

Hari abaturage bo mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyarugenge bavuga ko babayeho nabi nyuma yo kwimurwa bahunzwa Ibiza bishobora guhitana ubuzima bwabo mu mvura irenze iyari isanzwe iteganyijwe mu gihe cy’iminsi 15,aba baturage bavuga ko bimuwe batagishijwe inama bityo ubuzima bukaba bubagoye nko kubona uko barya ,uko bisukura ndetse n’uburyo bwo kuryama .

Mu itangazo ryatanzwe n’ikigo cy’iteganyagihe rikanyura muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu n’izindi nzego riburira abaturage kwimuka bagahunga ingaruka zikomeye z’imvura ishobora kubatesha ubuzima nibura mu gihe cy’ibyumweru 2 , byatumye abo mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bimurwa igitaraganya ,bajyawa mu mashuri n’ahandi by’agateganyo.

Mu karere ka Nyarugege bamwe mu bimuwe baravuga uko byagenze ubwo bagerwagaho n’inzego z’ubuyobozi mu masaha ya nijoro mu buryo butunguranye bumvikana nk’abadafite neza amakuru y’icyatumye bimurwa kuko ngo batabiganirijwe.

Uburyo babayemo aho bacumbikishirijwe mu mashuri ngo buragoye ,icyakora abo twaganiriye biganjemo abagore ngo ntibaherukana n’abagabo kuko bahise bagenda bakajya gushaka iyo bikinga kuva kuri uyu wa mbere na bake tuganira biyemerera ko bataryamana n’abana n’abagore byongeye mu ruhame n’indi miryango ,aba baturage basaba ko bajya bemererwa ku masaha y’amanywa bagasubira aho bahoze bagateka bakoza abana bakabagaburira bwakwira bagasubira aho bahungiye ibyo biza .

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko ibiza bidateguza kandi ngo byatangiye kugaragara ko bihari koko, abaturage ngo bagombaga kugenda badatinze ku bwo kurengera ubuzima bwabo ,ngo birashoboka ko hari abatahawe amakuru yose uretse ko ngo habaye inama kuri iki kibazo ,ibibazo bafite by’isuku ngo batangiye guhabwa ibikoresho by’ibanze, icyo bagomba kumenya ngo ni uko bagomba kwakira kutamererwa neza uko babyifuza ngo kuko n’ubundi bahungishijwe ku bw’impamvu .



Andika / Soma Ibitekerezo 1
  1. Iyakaremye Richard

    Saturday 14 December 2019

    Murahoneza Bavandi, Ariko ibi bintu byo gusenyera abantu ngo bari Namanegeka batategujwe ntanaho babereka bajya ubu Nibyo koko? Nkubu 14/12/2019 samedi barigusenya amazu ari iruhande rw’uruganda rw’inyange aho bita 19 Kd Bari barabariwe ndetse bemeza ko bazishyurwa kuko aho hantu harimpapuro zigaragaza ko atari igishanga N’ mujyi WA kigali urabizi, ariko babirenzeho baza kuhasenya, Ahaaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top