Imibereho y’abaturage

Nyarugenge: Hari abangirwa kwivuriza kuri Mitiweri kubera indangamuntu y’umukuru w’urugo

Photo

Hari abaturage bakoresha ubwisungane mu kwivuza bavuga ko bakigorwa n’amwe mu mavuriro abasaba indagamuntu y’umukuru w’urugo ngo babone kuvurwa nyamara hari igihe iyo ndangamuntu nyirayo aba yayigendanye.

Urugero ni urw’abivuriza ku kigo nderabuzima cya Butamwa giherereye mu murenge wa Mageragere bavuga ko banerekana nimero z’indangamuntu y’umukuru w’urugo ababishinzwe bakanga kubavura .

Kugeza ubu nta muntu ukigendana ikarita ya Mitiweri(Mutuelle de Sante) agiye kwivuza ,indangamuntu irahagije kuko iba iriho amakuru yose arebana n’uko umuntu aba yarishyuye ubwisungane mu kwivuza ,gushyiramo nimero y’umukuru w’urugo birahagije ngo amakuru y’abamushamikiyeho muri ubu bwisungane yose aboneke ,icyakora nubwo bimeze bitya hari abaturage bavuga ko bakigorwa n’amwe mu mavuriro abasaba kugaragaza indangamuntu uko yakabaye y’umukuru w’urugo.

Urugero ni urw’abivuriza ku kigo nderabuzima cya Butamwa mu murenge wa Magergere bavuga ko no kubaha nimero y’indangamuntu y’uhagarariye urugo batabikozwa.

Aba baturage bibaza impamvu ababishinzwe batareba mu ikoranabuhanga amakuru yose bashingiye ku nimero y’indangamuntu y’umukuru w’umuryango bahawe ngo bavure abamushamikiyeho ,aho kubasubizayo kandi barwaye mu gihe iyo ndangamuntu bari kumutuma nyirayo nawe abakeneye kugenda kandi ngo akenshi aba yayigendanye .

Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB kinafite mu nshingano ibya Mitiweri kivuga ko indangamuntu y’umuntu ari iye wenyine ,kuba hakenerwa iy’ukuriye umuryango ngo babone amakuru y’abandi bamushamikiyeho ngo ntibisaba kugendana iyo ndangamuntu nyir’izina ngo nimero yayo irahagije bityo amakuru ayiriho agafasha mu kuvura uwo warwaye ,abatemera nimero y’indangamuntu bagasaba indangamuntu y’umukuru w’urugo mu buryo bufatika ngo banyuranya n’amabwirizwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top