Hari abaturage bo mu mudugudu wa Kirwanda mu kagari ka Kigali ho mu murenge wa Kigali bavuga ko bayobozwa inkoni ,aba ngo bakubitwa n’umukuru w’umudugudu n’abo bafatanyije barimo n’abanyerondo .Uyu muyobozi ushinjwa gukubita abaturage ,arabihakana ,icyakora ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko bugiye gukurikirana iby’iki kibazo.
Biravugwa na bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kirwanda ,akagari ka Kigali ,umurenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge ngo barakubitwa , iyo bigishwa icyo bagomba gukora . Mu baganiriye na TV na Radio One harimo umuturage utanga urugero rw’uko umukuru w’umudugudu yinjiye mu nzu aje kubabaza ibyo batatunganyije ,agahubanuza nyina unageze mu zabukuru agakubita hasi undi akagwa agaramye.
Uyu mukuru w’umudugudu abaturage bamushinja kwinjira mu byumba by’abantu ku ngufu ngo akabakubita ,kugeza ubwo basaba ko bakorerwa ubuvugizi bagakurwa kuri izo nkoni bakubitwa.
Uretse umuyobozi w’umudugudu , ushinjwa gukubita abaturage ngo n’ukuriye irondo muri uyu mudugudu abaturage bita Gasongo ngo nawe ntaborohera ngo agendana imbwa ,ku buryo iyo utinze gato ayigushumuriza.
Bavuma Steven uyobora uyu mudugudu wa Kirwanda abaturage bashinja kubayoboza inkoni ahakana yivuye inyuma ibyo bamushinja , ndetse anahakanira uwo munyerondo ushinjwa kubashumuriza imbwa ,avuga ko ibiyobyabwenge byasaritse abatuye muri ako gace none ngo bahisemo guhangana n’ubuyobozi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigali bwabwiye TV na Radio One ko bwatunguwe no kumva ko hari umuyobozi waba ukubita abaturage gusa ngo iby’abanyerondo byo hari icyo bubiziho ndetse birimo gukurikiranwa nkuko byatangajwe na NGARAMBE Wellars wasigariye ku buyobozi umunyamabanganga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali .
Uyu muyobozi yongeyeho ko ibi bibazo byose bagiye kubikurikirana ndetse anibutsa ko nta munyerondo wemerewe kujya gufata umuturage ko ibyo biri mu nshingano z’izindi nzego.
