Imibereho y’abaturage

Nyaruguru: Undi Agronome yafunzwe azira kwiba ifumbire -Meya Habitegeko

Photo

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buravuga ko umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Nyabimata witwa Bikorimana Gilbert na we yafatanywe imifuka 15 y’imbuto y’ibirayi,na 12 y’ifumbire byari bigenewe abaturage,aho uyu Agronome yabikije ku muturage ngo bazagabane. Abaye umuyobozi wa kabiri muri aka karere nyuma y’aho mugenzi we wo mu murenge wa Ruheru na we mu minsi ishize yatawe muri yombi akekwaho amakosa nk’aya.

Mu minsi mike ishize ni bwo TV na Radio One byabagejejeho inkuru ivuga ku itabwa muri yombi ry’umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru nyuma yo gutahurwaho kunyereza ibyagenewe gufasha abaturage mu buhinzi akabigurisha ,kuri ubu bidateye kabiri ingeso nk’izi zatahuwe na none ku muyobozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Nyabimata muri aka karere.

Bwana Habitegeko Francois uyobora akarere ka Nyaruguru yabwiye TV na Radio 1 ko byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ari na bwo byamenyekanye ko uyu muyobozi yabikije ku muturage imifuka cumi n’itanu (15) y’imbuto na cumi n’ibiri (12 )y’ifumbire mvaruganda amwizeza ko bazagabana.

Uyu muyobozi yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB mu gihe iperereza no gukusanya ibimenyetso bikomeje. Habitegeko Francois akomeza avuga ko ibyo uyu muyobozi ushinzwe ubuhinzi yakoze n’amayeri yakoreshejwe bidatandukanye cyane n’ibyo mugenzi we wo mu murenge wa Ruheru na we aheruka kuzira.

Uyu muyobozi w’akarere avuga ko gukomeza kuvumbura abantu nk’aba ari intego bihaye ngo kuko iyo bigenze gutya bibangamira gahunda ya leta akarere gafite yo gukomeza kuvana abaturage mu bukene .Aha uyu muyobozi w’akarere ashimira abaturage batanga amakuru akagaya abayobozi nk’aba we yita urukozasoni bitewe n’uko leta iba yabahaye ibyangombwa bihagije batagakwiriye kunyereza ibyagenewe abatishoboye.

Kubera ubutaka busharira bw’akarere ka Nyaruguru, byatumye leta y’u Rwanda ishora amafaranga menshi mu kugena ishwagara,ifumbire ndetse no gutunganya ibishanga hanashakwa imbuto kugira ngo abaturage babone umusaruro mwiza.Ibi ariko uko biza ni nako bamwe mu babishinzwe babyihisha inyuma bakorana n’abacuruzi uburiganya cyane cyane bakora ibinyuranye n’ibipimo biba byagenwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top